Munezero Jeanne d’Arc
Abagize urugaga rw’abagore bo mu ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD), bagaraza ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bibafasha kurushaho kumenya uruhare rwabo, by’umwihariko nk’abanyapolitiki, mu kurushaho kubumbatira ubumwe n’ubwiyunge no kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.
Ku wa gatandatu, tariki ya 13 Kamena 2026, Urugaga rw’abagore bo muri PSD, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama, mu karere ka Bugesera, basobanurirwa amateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko muri ako gace, banagaragizwa amateka yihariye yaranze ako gace mu itegurwa no mu ishyirwa mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bugesera.
Mbere yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, abagize urugaga rw’abagore muri PSD, bagiranye ibiganiro by’ibanze ku ruhare rw’umugore mu bihe bitandukanye byaranze u Rwanda, by’umwihariko mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.
Baganirijwe kandi ku mateka yaranze u Rwanda mbere, mu gihe cy’ubukoloni na nyuma yabwo. Bagaragarijwe ko Abanyarwanda bari babanye neza bakaza gucibwamo ibice n’ubutegetsi bubi, bashima kandi ingabo zari iza FPR Inkotanyi yabohoye igihugu zikanahagarika Jenoside yakorewe abatutsi, kandi ikomeje kubaka ubumwe bw’abanyarwanda nta vangura ndetse no gukomeza guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu biganiro bahawe byibanze ku gihe cya Repubulika ya mbere y’iya kabiri, basobanuriwe ko Akarere ka Bugesera koherezwagamo Abatutsi, bakuwe mu bice bitandukanye by’Igihugu, ngo bahature ariko bazicwe n’isazi ya Tsetse yabaga mu mashyamba yari ahari. Uretse iyo sazi kandi, Abatutsi bahohotewe bikabije, baricwa, ndetse bamwe bakahazanwa ku ngufu kandi nta n’ibikorwa remezo by’ibanze byari byarahashyizwe bibafasha mu mibereho ya buri munsi.
Umunyamabanga Mukuru wungirije, ushinzwe uburinganire muri PSD, Uwanyirigira Gloriose, ahamya ko gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, byakozwe mu rwego rwo Kwibuka no kwiga amateka yaranze igihugu, bityo bikabafasha mu rugendo rwo kwiyubaka.
Agira ati “Ubundi twebwe nk’abagore dukwiye kugira uruhare rugaragara mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge nk’uko umugore aba ashinzwe guteza umuryango we muri rusange, ariko akanateza imbere igihugu. Rero twumva ko icyashenye ubumwe bw’abanyarwanda dukwiye no gufata iya mbere kugira ngo tukizirikane kandi tunakirwanye ntibizongere kubaho ukundi. Gusura Urwibutso rwa Jenoside rero ni mu rwego rwo kwibuka ndetse ni n’umwanya mwiza wo kwiga amateka no kuyigisha abakiri bato. Niyo mpamvu y’uru rugendo kugira ngo twige amateka kandi tuzayigishe n’abadukomokaho ndetse tunayaganire n’abo dushinzwe kuyobora.”
Abibumbiye mu rugaga rw’abagore muri PSD, nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama, baremeye babiri mu bagore batishoboye barokotse Jeoside yakorewe Abatutsi batuye muri ako gace.
Aba babyeyi icyo bahurizaho, bishimira ko Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yabafashije kongera kwiyubaka no kuba barabashije kugarura icyizere cy’ubuzima.
Nyiraruhara Clementine, umwe mu baremewe, agira ati “Mu by’ukuri ndanezerewe cyane kuba mwansuye, kandi kimwe mu byo nshimira leta y’u Rwanda, ni ukuba dufite amahoro asesuye, ikindi ni ukuba mukomeje kutuba hafi cyane ni iby’agaciro kuri twebwe!…”
Mugenzi we Nyirakamana Joseline na we agira ati “Ndishimye cyane, mu buzima bwanjye barabimbwiye ko bitashoboka, ariko ubu ndashimira Imana ko byashobotse! Ndashimira leta y’u Rwanda ko kuri ubu turyama tugasinzira, kandi na yo ikadutekerezaho, namwe mukanyaruka mukaza mukareba twa twana tw’imfubyi twasigaye…”
Umuhuzabikorwa w’abagore muri PSD, Hon. Uwababyeyi Jeannette, agaragaza ko abanyapolitike b’abagore bakwiye kwigira kuri bagenzi babo bagize uruhare rukomeye muri Politiki no mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kand bagaharanira ubumwe bw’abanyarwanda.
Agira ati “Ishyaka PSD ni rimwe mu mashyaka rifite abanyamuryango baryo baharaniye kurwanya ikibi mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yategurwaga, baracyamagana ndetse bamwe mu bayobozi baranicwa, kubera kudashyigikira umugambi mubi wo gutegura Jenoside yanagezweho ikadutwara abarenga Miliyoni. Ni na yo mpamvu twavuze tuti ‘uruhare rw’umugore mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda ni uruhe?”
Akomeza agira ati “Ubundi umugore ni mutima w’urugo, kandi afite inshingano zihariye haba mu kubyara, kurera ndetse no kurerera u Rwanda. Dufite umwihariko iyo tubihuje n’ishingano zacu nk’abanyapolitike, bidufasha gutanga umusanzu wihariye mu kurera abanyarwanda bafite indagagaciro z’ubumwe, z’ubudaheranwa, z’ubutwari no guharanira kubaka igihugu kizira amacakubiri.”
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama, ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi basaga 5000, barimo abasaga 3000 biciwe kuri Kiliziya ya Ntarama, baje kuhashakira ubuhungiro.


















































































































































































