Umuryango w’Ubucuruzi w’Ibihugu by’Iburasirazuba n’Amajyepfo ya Afurika (COMESA), watangije umushinga ugamije guteza imbere abari mu ruhererekane rw’ibikomoka ku buhinzi birimo ibirayi, avoka n’ibitunguru.
Ni umushinga ugomba gushyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka 5, ufite ingengo y’imari ya miliyoni 15 z’amadorari ya Amerika.
Abawuteguye bavuga ko impamvu yo guhitamo ibirayi, ibitunguru ndetse n’avoka ari uko bikenerwa cyane haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo kandi iyo byitaweho bigatanga umusaruro mwinshi.
Bamwe mu bakora mu ruherekana rw’ibirayi, avoka n’ibitunguru bavuga ko hari imbogamizi bahura na zo nko kubona imbuto nziza z’indobanure, ububiko, imiti irinda imyaka ndetse n’ifumbire y’imborera.
Minisiteri ifite mu nshingano ku byaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi n’iy’ubucuruzi byemeje gushyigikira iyi gahunda nyuma yo kwitegereza ko mu Rwanda hari ubutaka, ikirere ndetse na politike ishyigikiye iterambere ry’ubuhinzi, ku bufatanye nbwa COMESA na EAC.
Ibi na none bije kunganira gahunda yari isanzwe yo guhinga mu buryo bwihuse imboga n’imbuto hagamijwe kubigemura ku masoko yo mu karere ndetse no mu rwego mpuzamahanga.
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango ACTESA uzafasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wa CEHA, John Mukuka, avuga ko uyu mushinga uje ukenewe mu bakora mu ruhererekane rw’imbuto n’imboga.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi n’Ishoramari muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe, avuga ko uyu mushinga uje gushyigikira abashyira imbaraga mu buhinzi n’uruhererekane rw’ibikomoka ku buhinzi.
Muri iyi nama yabereye i Kigali kuri uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2024, Minisiteri y’Ubucuruzi ifatanyije na Minisiteri ifite mu nshingano ubuhinzi bavuga ko bazakora uko bishoboka mu gufasha abahinzi kugira ngo bongere umusaruro ku bitunguru, Avoka ndetse n’Ibirayi.
Gaston Rwaka
