Muri iki gihe hafashwe ingamba zo guhagarika serivisi zinyuranye uretse izo kwa muganga, iz’umutekano n’izindi nkenerwa mu mibereho y’abaturage, mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwizwa ry’indwara y’icyorezo cya #COVID-19, abatari bake bakoreraga mu mujyi wa Kigali ntiborohewe no kubona ibibatunga.
Ni muri urwo rwego Leta yafashe ingamba zo kugoboka abatorohewe no kubona ibiribwa, ariko kandi iyi gahunda ishyirwamo imbaraga n’abaturage bunganira ibyakozwe na Leta. Amatorero n’amadini nay o yakoze uko ashoboye agoboka abari mu kaga.
Itorero rya ADEPR ritangaza ko rimaze gukusanya ituro rifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni mirongo ine n’eshatu (43.260.860Frw) ryitanzwe n’abakristo b’iri torero mu gihe cy’iminsi 12.

Ibiribwa byahawe Umujyi wa Kigali byavuye mu bwitange bw’abakristo ba ADEPR no mu buyobozi bukuru bwaryo biragabanywa uturere tugize Umujyi wa Kigali (Ifoto/Panorama)
Aya mafaranga yaguzwemo ibiribwa bimwe byamaze kugera ku baturage bifite agaciro ka miliyoni zisaga 22 (22.260.860Frw) byamaze guhabwa abagenerwabikorwa binyuze mu nzego z’ibanze. Ku wa 2 Mata 2020, ADEPR ikaba yarashyikirije ibiribwa Umujyi wa Kigali bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda saga miliyoni 20 (20.500.000Frw) birimo umuceri toni 5, ibishyimbo Toni 6,6 n’akawunga Toni 5,5; byose bizagabanywa uturere tugize Umujyi wa Kigali, bihabwe abaturage badafite uko babona ibiribwa muri ibi bihe.

Rev. Karuranga Ephrem, Umuvugizi wa ADEPR ashima abakristo batanze ituro kugira ngo hafashwe abagowe n’uburyo bwo kubona ibibatunga muri iki gihe (Ifoto/Panorama)
Umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda, Rev. Karuranga Ephrem, atangaza ko ibi biribwa byakomotse ku ituro ryatanzwe n’abayoboke ba ADEPR mu rwego rwo kugoboka abadafite uko babona ifunguro muri ibi bihe imirimo bakoraga yahagaritswe kubera guhangana n’ikwirakwizwa ry’indwara ya COVID-19.
Agira ati “Iyi gahunda irimo gukorwa mu gihugu cyose mu itorero ryacu rya ADEPR, ariko uyu munsi iyi nkunga yagenewe Umujyi wa Kigali. Iyi nkunga yavuye mu buyobozi ndetse no mu bakristo. Birahabwa abaturage binyuze mu murongo utangwa n’ubuyobozi bw’igihugu, bihabwe abaturage aho batuye mu midugudu yabo.”
Rev. Karuranga akomeza ashimira abakristo ba ADEPR ku ituro batanze mu gihe gito kugira ngo bagoboke bagenzi babo bagowe no kubona ifunguro muri ibi bihe. Yabasabye kandi gukomeza gusenga basaba Imana kugira ngo u Rwanda n’Isi yose batsinde iki cyorezo.
Past. Kamanzi Callixte, Umushumba w’Ururembo rw’Umujyi wa Kigali muri ADEPR, ari na we wakiriye iyi nkunga, avuga ko iki gikorwa cyakozwe n’abakirisito ba ADEPR gishimishije. Agira ati “Itorero n’ubundi ribereyeho kugira ngo rifashe abantu mu byerekeranye n’ubugingo ariko kandi ribafashe no mu mibereho. Ibi Biro ya ADEPR itugejejeho bije bisanga ibindi bikorwa abakristo n’abandi banyarwanda basanzwe bakora. Tugiye kubigeza mu turere tugize Umujyi wa Kigali na bo bazabigeze ku baturage bigenewe.”

Past. Kamanzi Callixte, Umushumba w’Ururembo rw’Umujyi wa Kigali muri ADEPR (Ifoto/Panorama)
Mu izina ry’ubuyobozi bwite bwa Leta, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hidaya, ashima Itorero rya ADEPR kuba baratekereje kwishakamo ibisubizo byafasha Leta y’u Rwanda kugoboka abaturage bashinje.
Agira ati “Ibi bigaragaza ko nk’abakristo bibutse ko bagomba kugira uruhare mu gufasha Leta yacu kugoboka abaturage bashinje. Turashimira kandi abanyarwanda bose muri rusange kumva ko gufasha abababaye ari kimwe mu bisubizo abanyarwanda bishatsemo kimwe no mu bindi bihe bikomeye bafasha bagenzi babo. Abaturage na bo bakomeze kubahiriza ababwiriza yashyizweho be kumva ko bazicwa n’inzara, ahubwo bakomeze bubahirize ibyo basabwa Leta yacu irahari ntacyo bazaba.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hidaya (Ifoto/Panorama)
Iri turo ryo kugoboka abanyarwanda bagowe no kubona ibibatunga muri gahunda ya #GumaMurugo, rije ari umusaruro ukomoka ku butumwa bwo ku wa 20 Werurwe 2020, bwatanzwe n’Umuvugizi wa ADEPR asaba abakristo gutanga ituro hifashishijwe ikoranabuhanga. Iki gikorwa cyakozwe mu rurembo rw’Umujyi wa Kigali, kizakomereza no mu zindi ndembo za ADEPR.
Rwanyange Rene Anthere

Mugabekazi Claudette
April 5, 2020 at 11:45
Imana ihe umugisha itorero Ryacu kdi Yongere aho bakuye.
PIDA NIYITEGEKA Jean Eric
April 4, 2020 at 15:27
Imana ibakomereze amaboko kandi rwose nziko musazwe muyoborwa nu Umwuka naganze muri ibi bihe.
Kandi mbashimiyeko mutarebye kubo mu Itorero gusa.
Mugabo Yves
April 3, 2020 at 19:14
Twari tumaze guseba, bamwe ngo ntacyo tumaze ngo turi Bagafaranga gusa! Dukeneye Indi sura nshya Imbere y’ Imana n’abantu.Murakoze!
Theo
April 3, 2020 at 17:06
Uwiteka abahe umugisha rwose.
Love Kayenzi
April 3, 2020 at 15:59
Uku Niko itorero ryahoze tukiyoborwa n’umwuka wera w’Imana! Dusubire ku isoko!
Ev , Turahize Eugene Nyamugali Gatsata
April 3, 2020 at 14:08
Nimuhumure Torero hari ibihumbi 7000 bitapfukamiye Bari
Bivuze ngo Imana iracyafite abakozi
Umuvugizi wacu nagume murayo mavuta tumuri inyuma amaboko ye tuzayafata
cyusa
April 3, 2020 at 12:18
nonese iyo niruswa batanze kubera bavuze kobataye ibiba baka amaturo? sha mwaragaragaye nimushaka muzakore iki ntangingo nimwe mufite ibarengera mwa biruramwe sha muraga tuuu muzi kugambanirana gusa ntakindi muzi gusa ese ni murwego rwigihugu cyose cyangwa ni mururembo? mwaragaragaye mwantumbimwe.
kilimu
April 3, 2020 at 12:12
hhhhhh ubwo nuburyo bwokujijisha kugirango basibangaye imico yabo urwo nuruhurwintamba biyambitse kdi imbere barusha amasega kuryana ibyo ntikuraho ko ariibisambo byo ku rwego kwikirenga uwose itorero ningana itya ryarikwiriye gutanga utwogusa ayo bagurishije mugishanga arenga 600,000,000f bayashizehehe nabo bayakenyereyeho barangiza bakazana udukingirizo ngo nubufasha kdi ntababashye ngo ni adepr yose yabikoze ibyo n’ibyururembo rwo mujyi wakigali ibya Biro birihehe? muzambarize icyo gisambo gikuru ngo ni gatembe muti karasha ayoyinjiza arihehe?
Bizimana
April 3, 2020 at 10:04
Nibakomereze aho ahari wenda byabafasha guhindura umwambaro mubi w’amakimbirane n’amanyanga umenyerewe hanze aha. Abitanze Umwami Imana abahe umugisha.