Kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Werurwe 2019, Depite Kanyamashuri Kabeya Janvier wari umwe mu badepite bageze mu nteko ishinga amategeko batanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi, yashyikirije ibaruwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, amumenyesha ko asezeye ku mirimo ye.
Muri iyo baruwa Depite Kanyamashuri avuga ko ashingiye ku ngingo ya 9 y’Itegeko Ngenga rigena imikorere y’Umutwe w’abadepite, kubera impamvu ze bwite yeguye ku murimo w’ubudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.
Depite Kanyamshuri yashimiye Perezida w’Umutwe w’Abadepite uburyo yamuyoboye mu gihe gito bamaze bakorana avuga ko yabigiyeho byinshi bizamufasha mu buzima bwe.
Depite Kanyamashuri yari amaze amezi agera kuri atandatu mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, akaba yari umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Politiki n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye yungirijwe na Depite Mukabikino Jeanne Henriette.
Niba nta gihindutse, Depite Kanyamashuri Kabeya Janvier weguye mu nteko ishinga amategeko Umutwe w’abadepite, azasimburwa na Ndoriyobijya Emmanuel wa FPR Inkotanyi nk’uko bigaragara ku rutonde rw’abakandida depite ba FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya politiki bifatanyije mu matora yo muri Nzeri 2018.
Panorama

Bernadette mushimiyimana
March 13, 2019 at 07:51
Niba abonye igishoro najye kwihangira imirimo abise abandi nabo bashakishr,ubonye nabandi bakurikije urugero rwe?nareke nabandi bayafateho ayo mafaranga!!!!!imodoka se ubu yararangije kuyishyura koko?
Jean-Pierre Uwimana
March 13, 2019 at 07:02
Twizere ko hari indi mirimo ahamagariwe.