Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Depite Kanyamashuri Janvier yasezeye mu Nteko Ishinga Amategeko

Kanyamashuri Kabeya Janvier, yeguye mu nteko ishinga amategeko yari amazemo igihe kitarenze amezi atandatu.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Werurwe 2019, Depite Kanyamashuri Kabeya Janvier wari umwe mu badepite bageze mu nteko ishinga amategeko batanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi, yashyikirije ibaruwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, amumenyesha ko asezeye ku mirimo ye.

Muri iyo baruwa Depite Kanyamashuri avuga ko ashingiye ku ngingo ya 9 y’Itegeko Ngenga rigena imikorere y’Umutwe w’abadepite, kubera impamvu ze bwite yeguye ku murimo w’ubudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Depite Kanyamshuri yashimiye Perezida w’Umutwe w’Abadepite uburyo yamuyoboye mu gihe gito bamaze bakorana avuga ko yabigiyeho byinshi bizamufasha mu buzima bwe.

Depite Kanyamashuri yari amaze amezi agera kuri atandatu mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, akaba yari umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Politiki n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye yungirijwe na Depite Mukabikino Jeanne Henriette.

Niba nta gihindutse, Depite Kanyamashuri Kabeya Janvier weguye mu nteko ishinga amategeko Umutwe w’abadepite, azasimburwa na Ndoriyobijya Emmanuel wa FPR Inkotanyi nk’uko bigaragara ku rutonde rw’abakandida depite ba FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya politiki bifatanyije mu matora yo muri Nzeri 2018.

Panorama

2 Comments

2 Comments

  1. Bernadette mushimiyimana

    March 13, 2019 at 07:51

    Niba abonye igishoro najye kwihangira imirimo abise abandi nabo bashakishr,ubonye nabandi bakurikije urugero rwe?nareke nabandi bayafateho ayo mafaranga!!!!!imodoka se ubu yararangije kuyishyura koko?

  2. Jean-Pierre Uwimana

    March 13, 2019 at 07:02

    Twizere ko hari indi mirimo ahamagariwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities