Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

Dusenge abagore bazamuke

Professor Malonga says that firstly every new born day, he prays that God blesses this land and his ever voluntary work of promoting the art of writing and Kiswahili in particular as a language of integration and wider communication (Photo/Panorama)

Nyuma yo kumva ibyo Hilary Clinton yavuze mu minsi ishize, ati “Turahuza abantu ntitubatanya, turahumuriza abanyamerika ntitubakura umutima no kubatera ubwoba, turashima abafungiwe urugamba rwiza”, nibuka Inkotanyi mpita ndeba mu Rwanda nsengera abagore ngo bazamuke.

Buriya Bill Clinton aganiriye n’umugore we Hilary ati “uribuka ko nakujyanye muri ‘State House’ maze kuba Perezida”, ati ‘ndetse no mu Rwanda?” Hilary nawe yamwenyura ati “Mugabo wanjye nanjye wambonye?” Ati “nkugaruye gutura muri “State House”. Ashobora no kumubwira ati “reka nzagusubize kureba u Rwanda”.

Urugamba rwa Hilary Clinton mu mateka y’Amerika, iyo wumvise neza ibyo yavuze usanga byaraturutse kuri Nyina wamureze, amwibutsa kandi amutoza kutava ku murava, guhora akotana agakora Gikotanyi, akihanganira abantu, akarwana inkundura mubyo akora, agafasha abatishoboye atirata nk’igihe yavuganye n’umukobwa wagenderaga ku kagare k’abafite ubumuga, wifuzaga kujya ku ishuri. Ndetse aribuka nyina amubwira ati “Don’t beg out there” ati “uramenye ntusabirize wa mwana we!”

Hilary ati “tuzakorana n’abantu bose kandi ntituzubaka urukuta no guheza abantu ahubwo tuzakorana twese dufashe ababuze amahirwe kuyabona no gutera imbere.”

Reka nanjye Malonga nkomeze nsenge nk’umwana w’Umutambyi, nsengere Hilary n’abagore bose bazamuke. Umukobwa we nawe, Chelsea ati “Mama ntasanzwe ni umugore w’igitangaza nkabaswahili”. Ati “Nani kama Mama’ ‘ukundana, udatinya, ukorera urugo byose akabikora bikagenda neza.”

Hilary ati “nzaba Perezida wa bose, ari abantoye n’abatantoye kandi nzarwanya ibyihebe.”

Ngaho rero nanjye nsengeye Hilary Clinton atsinde, n’abandi mumfashe tumusengere na ba mama bose.

Nsoza reka nshime Serikali ya Kenya yatoye icyemezo ko ibendera rya EAC ndetse n’indirimbo y’Afrika mashariki izajya iririmbwa buri gihe, tuve mu matiku y’amoko, yo kutumvikana, tube bamwe, tuvuge rumwe, dutere imbere.

Reka ndetse mbagezeho iyo ndirimbo:

Wimbo wa Jumuiya ya Afrika Mashariki

  1. Ee Mungu twakuomba ulinde

Jumuiya Afrika Mashariki

Tuwezeshe kuishi kwa amani

Tutimize na malipo yetu

  1. Uzalendo pia mshikamano

Viwe msingi wa umoja wetu

Natulinde uhuru na amani

Mila zetu na desturi zetu

  1. Viwandani na hata mashambani

Tufanye kazi sote kwa makini

Tujitoe kwa hali na mali

Tujenge jumuiya bora

(Ubutaha nzayibashyirira mu Kinyarwanda)

Abagore mutujye imbere. Dutere imbere.

Shukran, Amen, Aleluya.

 

Prof. Pacifique MALONGA

Umwana w’umutambyi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities