Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gasabo-Kimironko: Umuturage yafatanwe udupfunyika 108 tw’urumogi

Ku makuru yatanzwe n’abaturage mu ijoro rya tariki ya 27 Gashyantare 2020, Polisi ikorera mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kimironko mu kagari ka Bibare yafashe uwitwa Niyirema Narcisse w’imyaka 24, yafatanwe udupfunyika tw’urumogi 108.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi avuga ko uyu Niyirema hari uwari wayamuhaye akazi ko gukwirakwiza urumogi mu murenge wa Kimironko ariko cyane cyane mu kagari ka Bibare.

Yagize ati: “Niyirema avuga ko yari amaranye ukwezi kurenga akorana n’uwamuhaye akazi ko kugenda akwirakwiza urumogi mu baturage. Yafashwe afite agakapu karimo urumogi agenda atanga mu baturage barukoresha bo mu murenge wa Kimironko mu kagari ka Bibare, umwe mu baturage wari ubizi niwe watanze amakuru tubasha gufata uriya munyacyaha.”

CIP Umutesi yaboneyeho kongera gusaba urubyiruko gushaka indi mirimo rukora rukirinda imirimo irushora mu byaha, yanashimiye abaturage bakomeje gufasha Polisi kurwanya ikorshwa ry’ibiyobyabwenge.

Ati: “Uriya musore aracyari muto cyane, yakagombye gushaka indi mirimo akora itamushora mu byaha.Turashimira abaturage bakomeje kutugaragariza ubufatanye mu kurwanya ibyaha cyane cyane ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.”

Niyirema akimara gufatwa yashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimironko.

Iteka rya minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye.

Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000Frw) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities