Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amategeko

Guhabwa umwunganizi ntibikwiye kugendera ku cyiciro cy’ubudehe gusa _CERULAR

John Mudakikwa, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa CERULAR (Ifoto/Raoul N.)

Umuryango utari uwa Leta uharanira iyubahirizwa ry’amategeko n’uburenganzira bwa muntu CERULAR iravuga ko hakwiye gutekerezwa ikindi cyo kugenderwaho mu gihe ukekwaho icyaha utishoboye agiye guhabwa umwunganizi hatagendewe ku cyiciro cy’ubudehe gusa.

Ku wa 29 Ukuboza 2022, CERULAR n’indi miryango bafatanya mu gukora ubuvugizi mu by’amategeko bagaragazaga ubushakashatsi bakoze, harebwa uko abantu babona ubufasha mu by’amategeko.

Aha bagaraje ko hakiri imbogamizi ku banyarwanda mu kugezwaho ubufasha mu by’amategeko, nko kuba igiciro cy’umwavoka kiri hejuru ndetse n’ibigendrwaho mu gihe Leta igiye gushakira umuturage umwunganizi.

John Mudakikwa, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa CERULAR agira ati “Ibyiciro by’ubudehe nicyo kintu nyamukuru kigenderwaho iyo umuntu agiye gushakirwa umwunganira mu mategeko, ndetse n’igiciro cyo kwishyura umwunganizi mu mategeko kiri kiri hejuru. Birakenewe ko hagira ikindi kizajya kireberwaho hatagendewe ku byiciro by’ubudehe, gusa kuko iperereza riba umuntu afunze, urebye neza umutu ufunze hari igihe nta bushobozi aba agifite.”

Ku bijyanye n’uburyo abanyarwanda bagerwaho n’ubufasha mu by’amategeko, iyi miryango yagaragaje ko hakiri ikibazo ku bajyanama mu by’amategeko bazwi nka MAJ bakorera ku rwego rw’akarere, ugasanga umuturage atoroherwa no kubabona; bityo bagasaba ko MAJ yagira ibiro kugeza nibura ku rwego rw’umurenge.

Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’ubutabera muri Minisiteri y’ubutabera, Bwana Anastase Nabahire, avuga ko hari ibiri gukorwa ngo izi mbogamizi zigabanuke kandi ko ubushake buhari bwo kubikemura.

Agira ati “ku giciro cy’umu Avoka nawe umubajije yavuga ko ibihumbi Magana atanu ari make ndetse ntitwabona abanyamategeko bangana n’abaturage bose. Gusa ubushake burahari, kugeza ba MAJ ku rwego rw’umurenge. Ubu harebwa uburyo batatu bari mu Karere bajya bagabana imirenge bigendanye n’umubare w’iri mu Karere, wenda umwe akaba afite imirenge ine cyangwa itatu, bityo bikaborohera kwegera abaturage.”

Bwana Anastase Nabahire yongera ho ko ari urugendo kuko bisaba ingengo y’imari ndetse no guhemba abakozi mu gihe bongewemo.

Itegeko ritegenya ko mu gihe ukekwaho icyaha nta bushobozi afite bwo kwishakira no kwishyura umwunganira mu mategeko, Leta ifite inshingano zo kumushakira umwunganira, kuko kuburana umuntu yunganiwe ari uburenganzira bw’uregwa.

Nshungu Raoul

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Régis Rugemanshuro, yemeza ko umwaka wa 2025 usize umutungo wayo wikubye kabiri mu myaka itanu ishize ubu ukaba ari Miliyari...

Amakuru

Itsinda ry’abahanga mu bwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bafatanyije na bagenzi babo bo muri Jamaica  (JDF) mu mirimo  yo gusana ibyangijwe n’ibiza mu...

Amakuru

Serumogo Ally wakiniraga Rayon Sports na Shaban Hussein Tshabalala wakiniraga Musanze FC batangajwe nk’abakinnyi bashya ba El Merriekh FC Bentiu. Bibaye  nyuma y’uko Serumogo...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities