Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gukunda igihugu bigaragarire mu bikorwa

“Gukora witanga ugamije kwiteza imbere bikwiye kuba indagagaciro nk’umuntu ukunda igihugu kwitanga nibyo bigeje u Rwanda aha.”

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushishwe ubukungu n’iterambere Busabizwa Parfait, ku wa gatanu tariki ya 4 Ugushyingo 2016, muri Petit Stade i Remera, ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe gukunda igihugu.

Yavuze ko gukunda igihugu bikwiye kugaragara mu bikorwa, gukora biteza imbere baharanira amahoro no kwirinda ababashuka bagamije kubashora mu bikorwa by’iterabwoba bibabuza gukora ngo bateze imbere igihugu cyabo.

Akomeza ababwira ko ubwitange, umurava bikwiye kuba imwe mu mpamvu ikomeye yagenderwaho mu kwishakamo ibisubizo, nk’imwe mu nkingi ikomeye mu gukunda igihugu bibumbira mu makoperative, bizigamira, barinda ibyagezweho nk’imbaraga z’igihugu.

Uyu munsi haremewe amakoperative atatu yo mu karere ka Gasabo, arimo Koperative y’abagore yitwa “Berwa Mugore” yahawe ibihumbi 400, mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere. Iyi nkunga yatazwe n’Umujyi wa Kigali.

Icyo gikorwa cyaranzwe n’urugendo rwakozwe n’urubyiruko rw’Umujyi wa Kigali n’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’Umujyi wa Kigali; rwahereye ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko rwekeza i Remera kuri Sitade.

Mutesi Scovia

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities