Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gusoma igitabo biruhura umubiri bikubaka ubwonko

HATEGEKIMANA Richard, Umwanditsi w'Ibitabo akaba na Perezida w'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda (Ifoto/Ububiko)

Gusoma igitabo, ni ukurambura urupapuro ku rundi, ukagisogongera, ukaryoherwa, ukacyuza, kikinjira mu bwonko, kigafumbira ubumenyi, kikagura ibitekerezo, kikirukana agahinda mu mutima, kikavura umubabaro, kikaruhura umubiri.

Mu kiganiro nagiranye n”umunyamerika witwa KEN Chartrand ubwo twari kumwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mwaka wa 2016 dutembera i Washington DC, namubajije impamvu mu modoka ye haba harimo ibitabo? Yaransubije ati “igitabo ni ishingiro ry’ubuzima bwiza kandi burambye”.

Mubaza amasaha akunda kubisomera ambwira ko asoma amasaha ane ku munsi. Namwigiyeho byinshi byiza, ndetse menya ko kubaho udasoma ibitabo bidakwiriye uri Intore yatojwe kubaka u Rwanda ndetse na Afurika.

Umuntu usoma ibitabo ahorana indangagaciro zirimo iyo kugisha inama,kugirwa inama ndetse n’iyo kujya inama.

Inshuti yanjye Ken Chartrand, yambwiye ko mu ngengo y’imari ye ndetse n’aho akora mu kazi bahorana ingengo y’imari yo kugura ibitabo.

Iteka njya nibaza ibibazo: Ni gute Urubyiruko rwatera imbere, rukamenya aho ruva n’aho rujya rudasoma ibitabo? Ni gute umuntu yakubaka igihugu adasoma ibitabo? Ni gute wakubaka Afurika udasoma ibitabo?

Hari umuntu twaganiriye arambwira ati: “Burya jyewe nikundira gusoma agacupa ati iby’ibitabo n’iby’Abanyaburayi.”

Namubwiye ko ibyiza byose atari iby’Abanyaburayi ko natwe kwimakaza umuco wo gusoma ibitabo utubereye kandi ko ari ishingiro rya byose.

Rero si byiza gukunda gusoma agacupa gusa, dukunde no gusoma ibitabo kandi biraryoshye ndetse bimara inyota. Nidukunda gusoma, tuzaba dusigiye abana bacu umurage mwiza urambye.

Jyewe maze gusoma ibitabo 104 ndetse maze no kwandika ibitabo 4, kuva mu mwaka wa 2017 aribyo “Intwari Mpinduramatwara Paul KAGAME”, “Urubyiruko Dufitanye Igihango”, “Sinzatesha Agaciro Uwakansubije” n’ikindi nzamurika vuba aha.

Dushyizeho gahunda zihariye mu masibo yacu mu midugudu cyangwa aho dukorera, zijyanye no gusoma ibitabo ndetse no kubyandika, byafasha mu kwihutisha iterambere ry’Igihugu cyacu, cyane cyane ibitabo birimo indangagaciro na Kirazira zibereye Abanyarwanda n’Abanyafurika.

Twafata urugero nka “Kunda igitabo Munyarwanda”, “Gendana igitabo Ntore y’i Rwanda”, “Gura igitabo Rubyiruko”, “Mubyeyi kunda igitabo”, “Umugoroba w’igitabo”, n’izindi gahunda nyinshi abantu batekereza; zigashyirwaho zigamije kwimakaza uyu muco mwiza ubereye Abanyafurika b’uyu munsi n’ab’ejo hazaza.

HATEGEKIMANA Richard,

Perezida w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda,

E-mail: hategrich@gmal.com

Tel:+250788304401.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities