Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

Guverinoma isabwa kwita ku bibazo biri mu nyongeramusaruro

Sena y’u Rwanda isaba Guverinoma gukemura ibibazo biri mu bihinzi, cyane cyane ku bikibangamiye ubucuruzi bw’inyongeramusaruro harimo kuvugurura gahunda ya Smart Nkunganire ndetse ibigenerwa abacuruzi b’inyongeramusaro bikajyana n’igihe.

Nk’uko tubikesha RBA, Inteko Rusange ya Sena yo ku wa 20 Gashyantare 2025, yafashe umwanzuro wo gusaba Guverinoma kuvugura gahunda ya Smart Nkunganire ndetse no no guhuza n’uko ibiciro bihagaze ku isoko ku bacuruzi b’inyongeramusaruro, nyuma yo kugezwaho raporo y’ibikorwa na Guverinoma mu kugeza inyongeramusaruro ku bahinzi.

Uretse ibibazo bijyanye na gahunda ya Smart Nkunganire n’ibigenerwa abacuruzi b’inyongeramusaro, bitakijyanye n’igihe, muri iyi raporo hanagaragajwe ibindi bibazo bibangamiye itangwa n’ikoreshwa ry’inyongeramusaruro ku bahinzi.

Mu byo Abasenateri basabye harimo n’ikijyanye n’ubushakashatsi ku miterere y’ubutaka butaratangira kwifashishwa ngo ikoreshwa ryʼinyongeramusaruro ribushingireho.

Naho ku kibazo cy’imyenda y’arenga miliyari yi 22 z’amafaranga y’u Rwanda, Uturere dufitiye ibigo bicuruza inyongeramusaruro, ari imwe mu mbogamizi ku ishoramari ry’abo bacuruzi, Abasenateri basaba ko bishyurwa vuba ndetse n’ibiciro bahererwaho bikavugururwa.

Inteko Rusange ya Sena nyuma yo kugezwaho iyi raporo na Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari yayemeje ndetse ifata imyanzuro ibiri igomba gushyikirizwa Guverinoma.

Kugeza ubu 85% by’imbuto ikenerwa mu buhinzi bw’u Rwanda ituburirwa imbere mu gihugu ndetse igahabwa nkunganire.

Ubushakashatsi bw’Urwego rw’Imiyoborere, RGB bwerekanye ko abaturage bishimira kugezwaho inyongeramusaruro ku kigero cya 61.6% mu gihe bishimira kugezwaho imiti yica udukoko mu bihingwa ku kigero cya 60.4%.

Mu cyiciro cya kabiri cyo kwihutisha iterambere NST2 biteganijwe ko ifumbire mvaruganda ikoreshwa izava ku biro 70 igere ku biro 94.6 kuri hegitari mu 2029.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities