Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisuna, rwubatse hafi y’Ingoro y’Ubutabera ya Gicumbi, mu kagari ka Gisuna, Umurenge wa Byumba. Imibiri ishyinguye muri uru rwibutso n’iy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1990 biswe ibyitso by’Inkotanyi.
Amakuru agaragaza ko mu 1990, n’ubwo umubare utazwi neza ariko bagenekereza, Abatutsi basaga 400 biciwe i Byumba, bakuwe hafi mu makomine yose uko yari cumi n’arindwi yari agize Perefegitura ya Byumba. Bishwe urupfu rw’agashinyaguro batwikishijwe amakara ariko kandi babanje gushinyagurirwa kuko hari n’abari baciwe amazuru baregwa kuba ibyitso by’Inkotanyi.
Ku wa 8 Mata 2023, mu kwibuka abo bavandimwe baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Gisuna, umuhango wabereye i Gicumbi, abafite ababo baruhukiye muri urwo rwibutso, bifuje ko uru rwibutso kubera amateka rubitse rwakwitwa “Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Byumba”.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gicumbi, Ntagungira Alexis, mu butumwa bwe yageneye uyu munsi yagize ati “Icyifuzo cyanyu, tuzicara nk’Inama Njyanama y’Akarere ka Gicumbi, tuzagisuzuma, tubikorere ubugororangingo, uru rwibutso ruhabwe izina rikwiriye, rijyanye n’amateka yarwo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, avuga ko inyigo yo kwagura no kubaka neza Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisuna yakozwe, ariko bazabanza guhera ku rwa Mutete ruzatwara amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyari imwe.
Mu biciwe i Byumba ku itari ya 10 Ukwakira 1990 abenshi bakomokaga mu cyahoze ari Komini Murambi harimo Ruterana Jean Damascene wakomokaga i Gakoni, ubu ni mu murenge wa Kiramuruzi; Bagambe Emmanuel wakomokaga mu Ndatemwa ubu ni mu murenge wa Kiziguro; Mutsinzi Camile wakomokaga muri Agakomeye mu murenge wa Kiziguro; Butare Augustin wakomokaga mu Ndatemwa; Munyeshuri Alphonse wakomokaga i Nyabisindu ubu ni mu murenge wa Kiramuruzi.
Hari kandi Sebusandi Jonathan wari Umuyobozi ushinzwe urubyiruko (Encadreur) muri Kimini Murambi wakomokaga i Nyabisindu; Rwabuneza Tharcisse wakomokaga muri Agakomeye; Ndoli wakomokaga i Nyabisindu; Gasana Jean Bosco na Rwabugande bakomokaga i Gikoma ubu ni mu murenge wa Rugarama; Kagabo Thomas wari Umuganga i Kiziguro wakomokaga i Kiramuruzi.
Hari na Kaburame Valens wakomokaga i Nyabisindu; Ntibukekumwe alias Kayinamura wakomokaga i Rubona ubu ni mu murenge wa Kiziguro; Karenzi wakomokaga i Gitebwe mu cyahoze ari Komini Gituza; Twahirwa Paul alias Gasunzu wakomokaga Kazaza mu cyahoze ari Muvumba ubu ni mu karere ka Nyagatare na Butera wakomokaga muri Uganda.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisuna rubumbatiye amateka menshi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko mbere y’uko indege yari itwaye Perezida Habyarimana ihanurwa, Abatutsi bari baratangiye kwicwa hirya no hino mu gihugu.








Panorama
