Mu rwego rwo guhangana no gukumira ingeso yo “Kotsa imyaka”, -kugirisha imyaka ikiri mu murima, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yashyizeho Amabwiriza N° 29 yo ku wa 03/06/2020 yerekeye ubucuruzi bw’imyaka, abuza ubucuruzi bwo kugurira imyaka mu mirima.
Muri aya mabwiriza, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ivuga ko umucuruzi ugura imyaka agamije kuyiranguza, agomba kuyigurira ku makusanyirizo yashyizweho kandi akubahiriza igiciro-fatizo kiba cyashyizweho na Minisiteri ifite ubucuruzi mu nshingano zayo.
Umucuruzi uranguza cyangwa urangura imyaka agomba gukorera ubucuruzi bwe mu masoko yo kurangurizwamo imyaka yagenwe n’Akarere. Umudandaza w’imyaka agomba gukorera ubucuruzi bwe mu masoko n’ahandi hagenewe ubucuruzi gusa.
Aya mabwiriza mashya areba amakoperative na sosiyete z’ubucuruzi bikora ubucuruzi bw’imyaka. Mu ngingo ya 6, avuga ko “Umucuruzi w’imyaka cyangwa uruganda rutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi ntibemerewe kugura cyangwa kugurisha imyaka ikiri mu murima”.
Aya mabwiriza yateguwe nyuma y’amakosa yerekeye ubucuruzi bw’imyaka imbere mu gihugu, akorwa na bamwe mu bacuruzi bohereza imyaka mu mahanga ndetse no kubona ko ubucuruzi bw’imyaka itumizwa mu mahanga bukorwa mu kajagari.
Mbere y’uko aya mabwiriza ashyirwaho, hari abacuruzi bafatiranaga abaturage bari mu bibazo bakagura imyaka yabo ikiri mu murima habaye ubwumvikane. Umuhinzi ntiyamenyaga ingano y’imyaka agurishije ndetse n’igiciro ayigurishirijeho. Yapfaga gusa kubona ikimukemurira ikibazo. Kuva ubwo imyaka yahitaga iba iy’umucuruzi ariko ikazasarurwa n’uwagurishije nta kindi ayitezemo uretse kuyibikira uwayiguze.
Aganira na igihe.com, umuturage witwa Mukamabano Daforoza yigeze ati “Igihe kinini dusarura twishyura. Niba nkwatse amafaranga ibihumbi icumi, uzacunga maze guhura nk’amasaka uhite uza utware imifuka ibiri cyangwa itatu. Wowe uzakuramo arenga ibihumbi mirongo ine, birumvikana njye nzaba mpombye.”
Uwitwa Ndikubwimana Valens, avuga ko umuhinzi ashobora kugwa mu mutego wo kugurisha imyaka ikiri mu murima, bitewe n’ikibazo kije kimutunguye.
Ati “Kotsa imyaka nta bwo ari byo ariko bagombye kudushakira nka rwiyemezamirimo, ku buryo yajya atugurira ku mafaranga yagenwe. Ariko nk’ubu abana bacu bari kujya mu ishuri, umuntu ashobora kubura uko abigenza.
Yakomeje agira ati “Tubaye dufite nka rwiyemezamirimo yajya aduha amafaranga, tukazamwishyura umusaruro wabonetse, byaturinda abamamyi.”
Munezero Jeanne d’Arc
