Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

Hinga Weze na Equit Bank bagiranye amasezerano y’ubufatanye mu gufasha abahinzi bato 5000 kubona nguzanyo

Umuyobozi mukuru wa Hinga Weze Daniel Gies n'Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Plc, Hannington Namara biyemeje kuzamura abahinzi bato binyuze mu nguzanyo zitangwa na banki (Ifoto/Twitter Hinga Weze)

Umushinga Hinga Weze na Equity Bank, ku wa 30 Kamena 2020, bashyize umukono ku masezerano y’imikoranire aho bizafasha abahinzi n’abarozi, koperative z’abahinzi n’ababagezeho imyongeramusaruro kubona inguzanyo y’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 2,6.

Ayo masezerano basinye Equity Bank ikaba yiyemeje gufasha abahinzi 5,000 ibaha inguzanyo ya miliyoni 500 naho amakoperative y’ubuhinzi 25 ikazabaha inguzanyo ya miliyoni 300, abacuruzi b’inyongeramusaruro 110 nabo bazahabwa inguzanyo ihwanye na miliyoni 220, Abakusanya umusaruro 5 nabo bagenewe iya miliyari imwe na miliyoni 500.

Muri ubu bufatanye, abahinzi bato bazabasha kubona serivisi z’imari harimo inguzanyo ingana na miriyari 2 na miriyoni 520 z’amafaranga y’u Rwanda aho igice kimwe kizafasha amakoperative y’abahinzi ndetse n’abageza inyongeramusaruro ku bahinzi.

Abahinzi bazagira amahirwe yo kunguka byinshi ku bikorwa byahurijwe hamwe birimo ubuhinzi bw’ibirayi, imboga, ibigori ndetse n’ubworozi bw’ibiguruka nk’inkoko n’ibindi.

Uretse inguzanyo, abahinzi ibihumbi 10 n’amakoperative 50 bazahugurwa mu bijyanye n’isarura, uburyo bwo guhika imyaka, imiyoborere myiza n’ibijyanye no gucunga neza umutungo.

Umuyobozi mukuru wa Hinga Weze Daniel Gies n’Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Plc, Hannington Namara bashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu kuzamura abahinzi bato binyuze mu nguzanyo zitangwa na banki (Ifoto/Twitter Hinga Weze)

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Plc, Hannington Namara, yavuze ko iyi mikoranire bagiranye na Hinga Weze ari ikintu cyo kwishimira kuko Hinga Weze nk’umushinga bafite ubumenyi mu bikenewe mu buhinzi n’ubworozi nabo nka Banki bakaba   hari ibyo bazi mu gutanga inguzanyo no gufasha abantu mu kwishyura no kwishyurana.

Agira ati: “Twaje ngo dushyira hamwe ubumenyi bwacu n’ubushobozi kugira ngo turebe uko tuzafasha abagenerwabikorwa bacu ari bo bahinzi n’aborozi. Ariko kandi ntawe bazashyira ku gahato ngo nafate inguzanyo keretse uzaba ayikeneye kandi yaramaze no kwerekana uburyo azakoresha amafaranga Banki imuhaye, akiyungukira ndetse akabasha no kwishyura inguzanyo yahawe.”

Akomeza ahumuriza abantu batinya inyungu agira ati “ntimuzatinye cyane inyungu kuko yakwa bitewe n’ubushobozi bw’uwafashe inguzanyo, kandi n’uko ingana n’igihe izishyurirwa, ibikorwa bye n’ibindi.”

Namara avuga ko ari ubwa mbere bagiye gukorana n’abahinzi n’abarozi bato. Ati “Ubusanzwe twakoranaga n’abahinzi n’aborozi bitari cyane kuko twakoranaga n’abageze ku rwego rwo hejuru bafite ibikorwa babasha kuza kwiyakira inguzanyo. Kubera ko Hinga Weze ifite amakuru y’abahizi bato tugiye gufatanya turebe uburyo abo batoya twabagira banini. Iyi ni imbarutso tugomba guheraho kugira ngo duteze imbere ubuhinzi n’ubworozi.”

Umuyobozi mukuru wa Hinga Weze Daniel Gies avuga ko bazakomeza kuba hafi y’abahinzi kandi bakomeze kubagira inama mubyo bazakora kandi akabona ntawe utazashobora kwishyura inguzanyo azahabwa kuko dusanzwe tubafasha kubona isoko ryibyo bejeje.

Agira ati Igihe tumaze dukorana n’aba bahinzi twabonye uko bazamuka mu micungire y’imali yabo kuko tubaba hafi bityo rero ntawe uzabura ubwishyu, twizeye ko basishyura inguzanyo bazahabwa, kuko iyo wejeje neza kwishyura ntabwo byakunanira.

Iyi Banki izabafasha kuko bari bakeneye kwagura no kunoza ibikorwa byabo iyi nguzanyo ikaba iziye iguhe, ikindi nuko abahinzi dukorana ubu bashobora guhinga ibihe byose kandi mu butaka bwatunganijwe neza, bityo tukaba ubona ibyo guhomba bitzaboneka kuko na leta ibari hafi.”

Hinga Weze isanzwe iteza imbere imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi mu turere 5 tw’u Rwanda (Ifoto/Twitter Hinga Weze)

Higa Weze ni umushinga watangijwe mu Rwanda ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID) mu gihe cy’imyaka 5 (2017-2022). Uyu mushinga ugamije kuzamura mu buryo burambye umusaruro w’abahinzi n’aborozi bato, kuzamura imirire y’abagore n’abana, no kongera imbaraga z’ubuhinzi n’ibiribwa mu Rwanda mu bihe by’imihindagurikire y’ikirere.

Biteganyijwe ko kugeza mu 2022 ubwo uyu mushinga uzaba usoza, uzaba umaze kugirira akamaro abahinzi n’aborozi barenga ibihumbi 700 mu turere 10 ukoreramo ari two Bugesera, Gatsibo, Kayonza na Ngoma (mu ntara y’Iburasirazuba); Karongi, Ngororero, Nyabihu, Nyamasheke na Rutsiro (mu ntara y’Iburengerazuba) na Nyamagabe (mu ntara y’Amajyepfo).

Panorama.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities