UMUBYEYI Nadine Evelyne
Mu rubanza rwatangiye mu bujurire mu rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris) mu Bufaransa, Dr. Rwamucyo Eugène ahawe umwanya ngo avuge ku bujurire bwe, yatangarije inteko iburanisha ko yajuriye kubera ko arengana.
Dr. Rwamucyo Eugène wanavuze ko yagiriwe akarengane; yagaragaje ko byose bituruka ku gatsiko kamuhimbiye ibyaha, kuko ngo jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yo atayihakana.
Hari ku munsi wa mbere w’iburanisha, aho Dr. Rwamucyo Eugène yavugiye mu rukiko ko ababazwa no gukurikiranwa mu nkiko akanakatirwa ibihano.
Yagize ati “Ikimbabaza cyane ni uko mfatanyije umubabaro n’abarokotse jenoside! Mu myaka 15 ishize nafashwe nk’umuhezanguni, nk’inyamanswa kandi ntari yo.”
Aha yakomoje ku mugore we ukomoka mu muryango w’abahigwaga, ndetse abwira abaregera indishyi ko kwisobanura kwe mu rukiko atari ukububahuka, ahubwo ko agamije kugaragaza ukuri.
Dr. Rwamucyo Eugène yasezeranije urukiko ko azavuga byinshi birenze ibyo abamwunganira mu mategeko bafite kuvuga, asoza anatangaza ko yishimiye gusobanura byinshi mu byo yita ‘ibihimbano bikoranywe ubuhanga’ muri dosiye ye.
Urubanza rwa Dr. Rwamucyo Eugène mu bujurire, rukurikiye izindi zatambutse nyuma y’aho mu 2009 Urukiko Gacaca (i Ngoma mu Karere ka Huye) rwamukatiye igifungo cya burundu, aho yahamijwe gushinga imitwe y’abicanyi yashishikarije ishyirwa mu bikorwa rya jenoside; gutanga ibikoresho byo kwica, no gushimuta abagore n’abakobwa hagamijwe kubafata ku ngufu.
Ibyaha Dr. Rwamucyo Eugène ashinjwa, birimo kuba yaritabiriye inama z’abayobozi b’abicanyi mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, kuyobora ibikorwa byo gushyingura imibiri y’Abatutsi bicwaga hagati ya Mata na Nyakanga mu 1994 no kuba yarategetse ko abakomeretse bahorahozwa abandi bagashyingurwa batarashiramo umwuka; Urukiko rwamuhanaguyeho icyaha cya jenoside ku giti cye n’ibyibasiye inyokomuntu, byasabaga ibimenyetso bifatika, byerekana uruhare rwe rutaziguye mu bwicanyi.
Urukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris) mu Bufaransa, ku wa 30 Ukwakira 2024 rwahamije Dr. Rwamucyo Eugène ibyaha birimo icya jenoside, gucura umugambi wayo n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, akatirwa imyaka 27 y’igifungo.



















































































































































































