Ubusanzwe nta muntu ujya wifuza kurwara. Ni yo umuntu agize ingorane akarwara, atanga amafaranga menshi akivuza. Indwara irakuzahaza, ikakubuza kujya ku ishuri cyangwa ku kazi cyangwa se igatuma udahahira urugo rwawe. Hari n’igihe urwara ugakenera ukwitaho cyangwa se ugatanga utwawe twose ugura imiti.
Burya “kwirinda biruta kwivuza.” Icyakora, hari indwara umuntu adashobora kwirinda. Nubwo bimeze bityo ariko, hari ibintu wakora ntuzahazwe n’indwara cyangwa ukazirinda burundu.
Hari ibintu bitanu byadufasha kugira ubuzima bwiza birimo Kugira isuku, Gukoresha amazi meza, Kurya indyo yuzuye, Gukora siporo no Kuryama igihe gihagije. Izi nama tuzagenda tuzibagezaho mu bihe bitandukanye, igice ku kindi nk’uko tubikesha urubuga jw.org
2. Gukoresha amazi meza
Mu bihugu bimwe na bimwe, kubonera amazi meza ahagije abagize umuryango ntibyoroshye. Ariko kandi, hari impamvu zishobora gutuma kubona amazi meza biba ikibazo cy’ingorabahizi aho ari ho hose ku Isi.
Amazi ashobora kwandurira aho aturuka cyangwa ku isoko bitewe n’umwuzure, inkubi y’umuyaga, itiyo yatobotse n’ibindi.
Iyo ibigega bidafite isuku cyangwa isoko ikaba yanduye, mikorobe zishobora kororokera muri ayo mazi mu buryo bworoshye.
Ibyo bishobora gutera indwara zitandukanye nka korera, macinya, tifoyide, indwara z’umwijima n’izindi. Buri mwaka, ugereranyije abantu miriyari imwe n’ibihumbi magana arindwi bandura indwara z’impiswi bitewe no kunywa amazi mabi.
Hari byinshi ushobora gukora kugira ngo urwanye indwara cyangwa uzirinde burundu
Akenshi umuntu yandura indwara ya korera iyo anyoye amazi cyangwa akarya ibyokurya byandujwe n’imyanda y’umuntu uyirwaye. None se ni iki wakora kugira ngo wirinde kwandura, ndetse no mu gihe habayeho ibiza?
- Ujye ukoresha amazi meza yaba ayo kunywa, koza amenyo, koza ibyombo, kuronga ibiribwa no guteka. Ujye usuzuma niba yaturutse ahantu hizewe, urugero nko mu bigo biyatunganya, cyangwa niba amacupa arimo afite icyapa kigaragaza ko yujuje ubuziranenge.
- Niba ukeka ko amazi ava mu itiyo ukoresha yanduye, jya ubanza uyateke mbere yo kuyakoresha cyangwa se ushyiremo imiti yizewe.
- Mu gihe ushyira iyo miti mu mazi, jya ukurikiza amabwiriza yatanzwe n’abayikoze.
- Niba ushobora kubona ibikoresho biyungurura amazi kandi bikaba bihendutse, jya ukoresha ibyizewe.
- Niba nta buryo bwo gutunganya amazi buboneka, ujye ushyiramo imiti yabigenewe uvange neza, nurangiza uyatereke iminota 30 mbere yo kuyakoresha.
- Buri gihe ujye ubika amazi wasukuye mu bintu bifite isuku kandi bipfundikiye kugira ngo atongera kwandura.
- Jya uvomesha ibikoresho bisukuye.
- Mu gihe ugiye guterura ikivomesho kirimo amazi, jya ubanza ukarabe intoki kandi wirinde kuzikoza mu mazi yo kunywa.
Panorama
