Ibihugu bihuriye mu Ihuriro Nyafurika ry’Inzego z’Ibihugu zishinzwe Gukumira Iyicarubozo (ANPMN) byafashe umwanzuro wo kongera kwifashisha ikoranabuhanga mu kugenzura ahantu hafungirwa abantu no kunoza uburyo bwo gusangira amakuru, mu rwego rwo kurushaho gukumira iyicarubozo n’ibindi bikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu.
Uyu mwanzuro wafatiwe i Kigali ku wa 26 Kamena 2026, ubwo hasozwaga inama ya kane y’iri huriro yari imaze iminsi itatu, yibanze ku gushaka ibisubizo byo gukumira iyicarubozo rikorerwa abagore n’abana bari mu magororero.
Iyi nama yahuje impuguke ziturutse mu bihugu bitandukanye bishinzwe gushyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga yo gukumira iyicarubozo, aho hanaganiriwe ku ruhare ikoranabuhanga rishobora kugira mu kurushaho kurengera uburenganzira bw’abafunzwe.
Abahagarariye ibihugu birimo u Rwanda, Maroc, Nigeria, Sénégal, Afurika y’Epfo na Mauritanie bagaragaje ko nubwo hari aho bageze bakoresha ikoranabuhanga, by’umwihariko imbuga nkoranyambaga n’ubundi buryo bw’itumanaho, hakiri icyuho gisaba kongerwamo imbaraga.
Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama harimo gushyira mu bikorwa inyigo igamije kubaka uburyo bw’ikoranabuhanga buzifashishwa mu gusura no gukurikirana aho abantu bafungirwa hagamijwe kugenzura ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa.
Impuguke mu masezerano mpuzamahanga yo kurwanya iyicarubozo (OPCAT), Machonova Schellongova Ivana, yashimye iki gitekerezo agira ati: “Ndabikunze pe! Dushobora no kubitangiza mu gihe gito cyane birashoboka.”
Yanatangaje ko iri huriro rifite indi gahunda yo kwagura ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu rwego rw’itumanaho no gucunga amakuru.
Yagize ati: “Dufite igitekerezo cyo gushyira imbaraga mu gukusanya amakuru hakoreshejwe ikoranabuhanga, gucunga amakuru mu buryo buhurijwe hamwe no gutegura gahunda y’igenzura rikumira ibyago byose byazanwa na internet.”
Nk’uko yabisobanuye, iyi gahunda iteganyijwe gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2027, ikazafasha kunoza imikorere y’iri huriro no koroshya uburyo bwo gusangira amakuru n’ubunararibonye hagati y’ibihugu.
Hanatangajwe kandi ko hari gutunganywa urubuga ruzajya ruhurizwaho amakuru ajyanye n’ingamba zifatwa n’ibihugu bitandukanye mu gukumira iyicarubozo, hagamijwe gusangira ibikorwa by’indashyikirwa n’udushya.
Abitabiriye inama banamenyeshejwe ko ku wa 11 Kanama 2026 hateganyijwe amahugurwa azahuza ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, agamije kubishishikariza kwemeza no gushyira mu bikorwa amasezerano yo kurwanya iyicarubozo hifashishijwe ikoranabuhanga.

















































































































































































