Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ibihugu by’i Burayi birashima byimazeyo Perezida Kagame

Dr Uzziel Ndagijimana Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi ari kumwe n'abayobozi muri EU (Ifoto/Panorama)

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu Rwanda, Nicola Bellomo, ubwo hizihizwaga Umunsi Mukuru w’ibihugu by’i Burayi, mu mugoroba wo ku wa 9 Gicurasi 2018, yashimiye Perezida Paul Kagame intambwe amaze guteza igihugu  avuga kandi ko ukwigira kwa Afurika kuzoroshya umubano n’umugabane w’u Burayi.

Amb. Bellomo agira ati “u Rwanda rukomeza kugaragara ku isonga ku mugabane wa Afurika mu bijyanye n’iterambere ryihuse. Urebye inama ziberamo uburyo zigera ku myanzuro ifatika, urugero twafata iya Transform Africa. Turashima cyane icyerekezo u Rwanda rufite kuko rukomeje kugaragaza ubudasa, mu kugaragaza uruhare rw’umuturage mu iterambere ry’igihugu. Ibi bigaragaza ko mu gihe gito u Rwanda ruzaba rufite koko ubukungu burushyira mu bihugu biri mu nzira y’iterambere, biharanira kwigira.

Nabihagararaho ko u Rwanda ruri mu nzira nziza kandi ari urugero rwiza rugaragaza ko Afurika ikurikije icyerekezo cyarwo kugera ku kwigira bishoboka. Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi na wo uzakomeza kurushyigikira kandi nizera ko hazaba inyungu ku mpande zombi.”

Ku bijyanye no kwigira k’umugabane wa Afurika, Amb. Bellomo yakomeje agira ati “Ukwigira kwa Afurika kuri kugerwaho kuko ubu ibihugu birimo guhuza imbaraga. Ibi bizatuma Afurika igira ibikorwaremezo bihagije, bityo bizoroshye imikoranire n’imigenderanire hagati yabyo ndetse n’imigabane yombi.”

Yakomeje ashima amahirwe ari mu Rwanda mu ishoramari aho yarwise urw’amahirwe miliyoni cyane cyane bishingiye ku mavugurura akorwa mu bucuruzi yorohereza abashoramari.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Dr. Ndagijimana Uzziel wari uhagarariye u Rwanda muri ibi birori byabereye mu rugo rw’Ambasaderi w’Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi mu Rwanda, yashimangiye ko u Rwanda rufite ubushake bwo gukomeza imikoranire n’uyu muryango ndetse ko yizeye ko izakomeza kuba myiza nta shiti.

Uguhuza ingufu kwa Afurika kwatangiye kwigaragaza bimwe mu bihugu bigize uyu mugabane bishyira umukono ku masezerano yo guhuza ikirere mu by’ubwikorezi, ndetse no gushyiraho isoko rusange. Ibi bikaba intango yo guharanira kwigira kw’uyu mugabane, ari na byo ibihugu by’i Burayi bishima, ku ntambwe Perezida Kagame amaze kugeza kuri Afurika mu gihe gito ayoboye Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.

Rene Anthere

Amb. Nicola Bellomo, aganira n’abanyamakuru

 

Minisitiri w’Ibikorwaremezo Amb. Clever Gatete yitabiriye ibirori (Ifoto/Panorama)

Umuyobozi wa UNDP na we ari mu bitabiriye ibirori (Ifoto/Panorama)

Abatumirwa banyuranye bitabiriye ibirori (Ifoto/Panorama)

Abatumirwa banyuranye bitabiriye ibirori (Ifoto/Panorama)

Abatumirwa banyuranye bitabiriye ibirori (Ifoto/Panorama)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities