Raoul Nshungu
Inteko Inshinga Amategeko n’izindi nzego bireba barimo kwiga ndetse no gukusanya ibitekerezo byashyirwa mu Itegeko rigena serivisi z’ubuvuzi rivugururwa, hagamijwe ko buri wese anogerwa na zo. Zimwe mu mpinduka zirimo ni uko ibitaro bizaba bitegetswe kubika umubiri w’uwitabye Imana, cyane cyane uwabuze abe, nibura iminsi 21.
Mu mpinduka zikomeye zishobora kubaho ni ku bijyanye no gucunga imirambo, kuko hari ubwo hakunze kubonekamo amakosa ashingiye ku kuba abantu bashobora guhabwa umuntu utari uwabo.
Ibigo by’ubuvuzi byasabwe gushyira imbaraga mu micungire y’imirambo, uwapfuye agashyirwaho ikirango kidasanzwe kigaragaza amazina n’imyaka bye, itariki n’isaha yapfiriye, gihambiriye neza ku bujana bw’ukuboko, ukuguru cyangwa ku ino mu gihe umubiri ari muto.
Igikomeje kwibazwa n’abayobozi b’ibitaro ni ku bijyanye n’umurambo wabuze bene wo ushobora gushyingurwa n’ikigo cy’ubuvuzi ariko hagategerezwa nibura iminsi 21 nyuma yo gutanga itangazo kuri Radio nibura inshuro eshatu, kandi byaranamenyeshejwe urwego rw’Ubugenzacyaha.
Mu zindi mpinduka zikomeye zishobora kuzaboneka muri iri tegeko harimo kuba bishoboka ko umurwayi azajya avurwa yabyanga yabyemera. Ibi bishingiye ku kuba hari igihe umuntu yangaga ko bamuvura cyangwa akanga imwe muri servisi z’ubuvuzi abaganga bashaka kumuha akenshi bishingiye kumyemerere.
Aha twavuga nk’abajya banga guterwa amaraso bitewe n’idini basengeramo. Muri iri tegeko, ingingo ya 26 iteganya ko itsinda ry’abakora umwuga w’ubuvuzi nibura batatu, rifata icyemezo cyo kuvura ukoresha serivisi z’ubuvuzi we ubwe cyangwa umuhagarariye adatanze ukwiyemerera, bikandikwa mu ifishi y’ukoresha serivisi z’ubuvuzi.
Ibi byose bigakorwa mu gihe bigaragaye ko uburwayi bushobora gushyira mu kaga ubuzima bwe cyangwa byagira ingaruka ku nyungu rusange cyangwa iz’isi yose, hakurikijwe amahame agenga umwuga w’ubuvuzi. Iryo tsinda rigomba kuba rifite ubumenyi n’ubuhanga mu buvuzi bugiye gutangwa, nyuma yo gusesengura impamvu zabwo.
Mu zindi mpinduka harimo ko iri tegeko rigena uko umuntu ashobora gutwitira undi, uburyo bwo kubika intanga ngabo cyangwa ngore n’izindi.
