Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Icyiciro cy’abafite ubumuga cyabaye ntamakemwa ku rutonde rw’agateganyo rw’abakandida depite

Prof Kalisa Mbanda, Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'amatora (Ifoto/Ububiko)

Komisiyo y’Igihugu y’amatora, ku wa 30 Nyakanga 2018, ubwo yatangazaga abakandida depite bemewe by’agateganyo, byagaragaye ko mu cyiciro cy’abafite ubumuga ariho honyine abiyamamaje bose bujuje ibisabwa.

Niyomugabo Romalis, Perezida w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) mu kiganiro n’ikinyamakuru Panorama, yadutangarije ko bo batangiye kwitegura kare, bashaka ibyangombwa ku buryo igihe cyo kubitanga buri wese yabanje kugenzura niba nta bibura. Avuga ko kandi babigezeho kubera kumenya amakuru kare biturutse ku mikoranire bagirana na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Agira ati “Dusanzwe tugirana imikoranire na Komisiyo y’Igihugu y’amatora, kuko iyo dufite inama tubatumaho bakaza kutwigisha uburere mboneragihugu. Ibyo bituma tumenya neza ibikenewe ku buryo abashakaga kwiyamamaza batangiye kubitegura kare.”

Nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora, mu bakandida depite rusange imitwe ya Politiki itanu ni yo yiyemeje guhatana muri aya matora. PL yatanze abakandida 80, umwe ni we utarujuje ibisabwa; FPR Inkotanyi n’imitwe ya Politiki bifatanyije (PDI, PDC, UDPR, PPC, PSP na PSR) mu bakandida 80 batanze, babiri ntibujuje ibisabwa; PSD yatanze abakandida 65, umwe ntiyuzuje ibisabwa, PS Imberakuri yatanze abakandida 54, muri bo 24 bose ntibuzuje ibisabwa harimo n’Umuyobozi w’iri shyaka, Mukabunani Christine; na ho Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR) rya Dr Habineza Frank, ryatanze abakandida 34 ariko bane ntibuzuje ibisabwa.

Mu bakandida bigenga abatanze ibyangombwa ni batanu, muri bo babiri bonyine nibo buzuje ibisabwa, abandii batatu bagongwa no kutuzuza imikono 600.

Mu rubyiruko abatanze kandidatire ni 32, muri bo batanu ntibuzuje ibisabwa. Mu cyiciro cy’abagore, abatanze kandidatire ni 179 muri bo babiri ntibuzuje ibisabwa. Mu cyiciro cy’abafite ubumuga, uko batanze kandidatire ari 10, bose ibisabwa babigejejeyo byuzuye.

Prof Kalisa Mbanda, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora, atangaza ko hari ababura bike ku buryo mu minsi itanu bazaba babibonye. Agira ati “Ibibura ni bike, hari abo bitazagora ku bigeraho ku buryo mu minsi itanu twabahaye bazaba babitanze.”

Lisiti ndakuka y’abakandida depite biteganyijwe ko izatangazwa ku wa 6 Kanama 2018, na ho lisiti ntakuka y’abazatora igatangazwa ku wa 17 Kanama 2018. Abiyandikishije gutora ni 7,174,188. Muri bo abagabo ni 3,305,278 bangana na 46 ku ijana, na ho abagore ni 3,868,910 bangana na 54 ku ijana. Mu bazatora bose urubyiruko rungana na 3,234,075 bangana na 45 ku ijana.

Kwakira Kandidatire z’abiyamamaza byatangiye tariki ya 12 bisozwa kuri 25 Nyakanga 2018. Kwiyamamaza kw’abakandida bazaba bemejwe bizatangira tariki ya 13 Kamena birangire ku ya 1 Nzeri 2018.  Amatora ku banyarwanda baba hanze y’igihugu abe tariki ya 2 Nzeri 2018, na ho mu gihugu abe tariki 3. Tariki 4 Nzeri 2018 hazaba amatora y’ibyiciro byihariye bigizwe n’abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga.

Rene Anthere Rwanyange

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities