Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

Imirimo y’inganda zemerewe gukora muri ibi bihe irarimbanyije

Abakozi bari mu kazi mu ruganda rwa MINIMEX rukora Kawunga (Ifoto/RBA)

Abanyenganda bafite izikora bimwe mu byangombwa nkenerwa muri iki gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya koronavirusi barishimira ko bakomeje koroherezwa mu bucuruzi bwabo harimo no kohereza ibyo bakora ku isoko ryo hanze y’u Rwanda. Ni mu gihe kandi Ishyirahamwe ry’abanyenganda mu Rwanda rivuga ko ingana na 40 ku ijana y’izibarizwa muri iryo shyirahamwe zikomeje imirimo yazo muri iki gihe. 

Ubwo mu masaha ya saa sita, abanyamakuru ba RBA dukesha iyi nkuru, bari bageze mu ruganda rwa Minimex, rumwe mu nganda nini z’imbere mu gihugu zitunganya ibigori zigakora ifu izwi nka kawunga. Akazi aho mu ruganda kari karimbanyije, abakozi bashishikaye ndetse kawunga ikorwa ku bwinshi, kuko mu bubiko bw’uruganda basanzemo toni zisaga 600 z’ifu ya kawunga. 

Umuyobozi ushinzwe imari muri uru ruganda Musonera JMV, avuga ko nta kibazo cyo kubona ibikoresho by’ibanze uruganda rurahura nacyo kubera ingamba zo guhangana n’icyorezo cya koronavirus.

Yagize ati “Bigitangira mu kwezi kwa gatatu habayemo abantu basabye ifu byihutirwa bakivuga ko abantu bagomba kuguma mu rugo. Habaye demande nini irazamuka mu byumweru 2 by’ukwezi kwa 3 ku buryo twacuruje ibintu byinshi na stock y’ibigori isa naho ishize. Muri uku kwezi kwa 4 turagerageza gukora kugira ngo abantu babone ifu yacu uko bikwiye. Ibigori inzego zibishinzwe zagiye zifasha abakusanya umusaruro uragenda uboneka ku buryo nta kibazo twumva tuzagira kugeza igihe tuzavira muri izi ngorane za COVID19.”   

Ku rundi ruhande ariko, uru ruganda ntirucyohereza mu mahanga 30% ry’ifu ya kawunga rutunganya nkuko byari bisanzwe  kuko ngo rwasanze rukwiye kubanza guhaza isoko ry’imbere mu gihugu muri iki gihe.

Ibyo ariko siko bimeze ku ruhande rw’uruganda Pharmalab rukora bimwe mu bikoresho byifashishwa muri laboratwari zo kwa muganga, kuko 60 ku ijana bya tubes miliyoni 20 rukora buri mwaka zijya ku isoko ryo mu karere.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Pharmalab, Cyriaque Rugwizangoga, avuga ko muri iki gihe ubucuruzi n’imikorere by’uruganda bitahungabanye ngo nubwo hari imbogamizi zabayeho mu bucuruzi na bimwe mu bihugu byo mu karere.

Akomeza avuga ko ku byerekeranye n’ibikoresho by’ibanze bituruka ahantu hatatu hakomeye; harimo mu Bushinwa, Kenya no mu Budage. Aho hose ikiza giciye mu bwato nta kibazo kigira. Tanzaniya kugeza ubu ibintu bigenda neza kandi ibikoresho by’ibanze (Low materials) ariho bituruka ku cyambu cya Dar Es Salaam biraza bikinjira nta kibazo arko hari aho bahura n’imbogamizi.

Agira ati “Ahantu twahuye n’imbogamizi gato ni Uganda twoherezagayo ibicuruzwa n’i Burundi. Ariko iby’i Bugande n’i Burundi bibuze ibyo mu Rwanda byarazamutse kubera ko umuntu ugiye kwa muganga wese bamupima iyi koronavirusi. DRC ho nta kibazo turabifata tukabigeza ku Gisenyi abavuye DRC bakaza bakabifata bakabiklubita mu ndege bikagenda i Kinshasa.” 

Uretse inganda zitunganya ibikoresho byibanze nk’ibiribwa n’ibinyobwa, ibyo kwa muganga n’iby’isuku, izindi zahagaritse imirimo yazo kubera ingamba zashyizweho mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya koronavirusi. Imodoka nini zipakira ibikorwa n’izo nganda zibigeza ku isoko ni nyinshi mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro aho ziparitse zitegereje igihe hazatangwa andi mabwiriza ngo zisubire mu muhanda. 

Aimé Ndayambaje, umuyobozi ushinzwe imari mu ruganda S&H Industries rukora ibikoresho by’ubwubatsi. Ati “Ku kijyanye n’abakozi twohereje benshi muri konji ariko urumva nayo iba iri forcé kuko ntabwo iba iteganyijwe. Hanyuma ku bijyanye na banki, nkuko mubizi BNR yasabye banki korohereza abacuruzi baba basubitse kwishyura yaba inguzanyo wafashe ndetse n’inyungu zishingiye kuri yo.”

Akomeza avuga ko mu bihe bisanzwe 25 ku ijana babyoherezaga ku isoko ryo hanze, na ho 75 ku ijana bikaguma ku isoko ryo mu Rwanda, ariko ubu rero nta na kimwe gikorwa.

Ishyirahamwe ry’abanyenganda mu Rwanda (Rwanda Association of Manufacturers) rivuga ko 40 ku ijana by’inganda zibarizwa muri iryo shyirahamwe zikomeje imirimo yazo muri iki gihe.

Umukozi muri iri shyirahamwe Kwizera Alphonse, avuga abanyenganda bishimira ubufatanye hagati yabo n’inzego za leta muri iki gihe.

Ati “Binagitangira kubaho Leta yafashe iya mbere irabaza iti niba hari abantu batari kubona low materials zaba ziri mu nzira mutumenyeshe. Ni ukuvuga ngo habayeho kubaba hafi kugirango babafashe. Wenda ku bijyanye na exportation hari aho bigorana kubona abajya gupakira ariko MINICOM iragerageza gufasha bigakoreka.”

Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare igaragaza ko urwego rw’inganda rwihariye 16 ku ijana mu musaruro mbumbe w’igihugu. Biteganyijwe ko nyuma y’iki cyorezo inzego zose zifite aho zihuriye n’inganda zizasuzuma ingaruka zacyo ku iterambere ry’uru rwego hagafatwa izindi ngamba.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities