Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ingabo z’u Rwanda zirashakira hamwe icyakomeza guteza imbere uburinganire mu gisirikare

RDF yatangije umwiherero ugamije gushimangira uburinganire n’ubwuzuzanye mu gisirikare

Abasirikare n’aba Ofisiye bo mu nzego zitandukanye z’Ingabo z’u Rwanda bateraniye mu mwiherero w’iminsi itatu ugamije kurebera hamwe aho gahunda y’uburinganire n’ubwuzuzanye igeze ishyirwa mu bikorwa muri RDF, no gushaka uburyo yarushaho gutanga umusaruro.

Uyu mwiherero watangiye ku wa Mbere tariki ya 8 Kamena 2026, ubera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, mu Karere ka Bugesera. Uwahuje abagore n’abagabo bakorera mu Ngabo z’u Rwanda bafite inshingano zitandukanye, hagamijwe kungurana ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo ihame ry’uburinganire rikomeze kuba inkingi y’imikorere ya RDF.

Insanganyamatsiko y’uyu mwiherero igira iti “Iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire no guteza imbere ubwuzuzanye mu Ngabo z’u Rwanda.” Bikaba biteganyijwe ko ibiganiro bizibanda ku buryo bwo gukomeza guha amahirwe angana abagore n’abagabo mu kazi ndetse no mu buyobozi bw’inzego za gisirikare.

Mu ijambo yafunguye uyu mwiherero, Maj Gen Alexis Kagame, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Inkeragutabara, wavuze mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yagarutse ku ruhare rw’ubuyobozi bw’Igihugu mu guteza imbere gahunda zubakiye ku buringanire n’ubwuzuzanye.

Yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, ku buyobozi n’inkunga akomeje gutanga mu gushimangira ihame ry’uburinganire mu nzego zitandukanye z’Igihugu, harimo n’urwego rw’igisirikare.

Maj Gen Kagame yavuze ko uyu mwiherero utagamije gusa gusuzuma ibyagezweho, ahubwo ari n’umwanya wo kurebera hamwe ingamba zatuma abagore n’abagabo bakorera muri RDF barushaho kunganirana no kugira uruhare rungana mu bikorwa by’iterambere ry’igisirikare.

Mu ngingo zizigwaho harimo gusuzuma aho gahunda y’uburinganire n’ubwuzuzanye igeze ishyirwa mu bikorwa, kureba imbogamizi zishobora kuba zikigaragara ndetse no gutegura ibisubizo byazifasha gukemuka.

Abitabiriye bazaganira kandi ku ngamba zigamije gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV) mu basirikare no mu miryango yabo, kimwe no gusuzuma aho ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Imicungire y’Uburinganire yo mu mwaka wa 2023 rigeze.

Biteganyijwe ko imyanzuro izava muri uyu mwiherero izafasha Ingabo z’u Rwanda gukomeza kubaka urwego rushyira imbere ubunyamwuga, ubwubahane n’ubwuzuzanye hagati y’abarugize, mu rwego rwo kurushaho kunoza inshingano zo kurinda igihugu no guteza imbere imibereho myiza y’abasirikare.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities