Madamu Jeannette Kagame yavuze ko igihe kigeze ngo ubushakashatsi n’udushya dukorerwa mu rwego rw’ubuzima bihindurwe ibikorwa bifatika bifasha abaturage, cyane cyane mu kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana no kunoza serivisi z’ubuvuzi.
Yabitangaje ku wa 22 Nyakanga 2026 mu Bitaro bya Butaro, mu Karere ka Burera, mu biganiro byiswe ‘Paul E. Farmer Butaro Dialogues’, byateguwe na Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi (UGHE) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Amashuri Makuru yigisha Ubuvuzi muri Afurika (COMS-A).
Mu ijambo rye, yashimiye umuhate wa Bill Gates n’umurage wasizwe na Paul Farmer, ashimangira ko kwimakaza uburinganire mu kubona serivisi z’ubuzima ari imwe mu nkingi z’iterambere rirambye.
Ati: “Uburinganire mu buzima butangirira aho abantu batuye. Icyizere umukozi wo mu rwego rw’ubuzima yubaka mu rugo rumwe, kigomba kuba ihame mu gihugu cyose.”
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kugira ngo impinduka zifatika zigerweho, ari ngombwa ko ubushakashatsi buherekezwa n’ishyirwa mu bikorwa, aho ibisubizo byagaragaje umusaruro bigezwa ku baturage bose, aho batuye hose.
Ati: “Ikibazo dufite uyu munsi ni icy’imikorere. Ni uguhindura ibisubizo bimaze kugaragaza ko bikora, tukabigeza kuri buri mugore, aho yaba atuye hose.”
Yanagaragaje ko Abajyanama b’Ubuzima n’abanyeshuri biga ubuvuzi bafite uruhare rukomeye mu kugeza izo mpinduka ku baturage, abasaba kugira ijambo mu ifatwa ry’ibyemezo bireba urwego rw’ubuzima.
Ati: “Ntimukwiye kuba abahabwa gusa imyanzuro yafatiwe mu byumba nk’ibi. Mukwiye kugira umwanya ku meza afatirwaho ibyemezo. Ni mwe mufite uburambe bwo kutubwira ibikenewe kugira ngo serivisi z’ubuzima zigere ku bantu neza.”
Yagarutse kandi ku rugendo u Rwanda rumaze gukora mu kuzamura urwego rw’ubuzima, agaragaza ko kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana byagezweho binyuze mu miyoborere myiza, ubuvuzi bw’ibanze, ubushake bwa politiki no gukoresha ibyavuye mu bushakashatsi.
Ati: “Mu myaka irenga mirongo itatu, u Rwanda rwagabanyije impfu z’ababyeyi, ziva ku 1.071 zigera ku 149 ku babyeyi 100.000 babyara. Impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu na zo zagabanutse, ziva kuri 196 zigera kuri 36 ku bana 1.000 bavuka.”
Mu gusoza, Madamu Jeannette Kagame yasabye ibihugu bya Afurika n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga gukomeza gushora imari mu buvuzi bw’ibanze, guteza imbere ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima no gushyigikira udushya tw’urubyiruko.
Yibukije ko ikibazo cy’impfu z’ababyeyi n’abana kidakwiye gufatwa nk’ikibazo cy’ubuvuzi gusa, ahubwo ko ari ikibazo cy’indangagaciro n’inshingano abantu bose basangiye.
Ati: “Iyo umugore apfuye atanga ubuzima, ni ikimenyetso kibabaje cy’uko hari aho gahunda y’ubuzima yananiwe gutanga igishoboka. Ni ikibazo cy’uko tutashyize ibikwiye imbere. Ni ugutsindwa mu nshingano zacu za kimuntu.”
Yasoje agaragaza icyizere cy’uko ejo hazaza hazagera buri mubyeyi akajya kubyara yumva atekanye kandi afite icyizere cyo kwakira umwana we mu mahoro no mu cyubahiro.

Jeannette Kagame mu Karere ka Burera mu biganiro byiswe Paul E. Farmer Butaro Dialogues
























































































































































































