Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kamonyi: Abarokotse Jenoside biteguye kubyaza umusaruro inkunga bahabwa

Ahororerwa imishwi y'inkoko

Abacitse ku icumu rya Jenoside barimo imfubyi n’abapfakazi, batuye mu mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Nkingo, Umurenge wa Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi, biteguye kwigurira urusyo rw’ibinyampeke, rukazanabafasha gutunganya ibiryo by’inkoko boroye.

KCB ifatanije n’umushinga SURF, bagize uruhare mu bikorwa bitandukanye biteza imbere imfubyi n’abapfakazi batuye mu mudugudu wa Nyamugari, birimo kubakorera imishinga iciriritse y’ubucuruzi n’ubworozi bw’inkoko za kijyambere z’imishwi zigera ku gihumbi.

Uretse kuba abo bagenerwabikorwa biteguye kwigurira urusyo, bateganya no kugura icyuma kirarira amagi kikanayaturaga, bityo umushinga wabo ukarushaho kwaguka no kubazanira inyungu.

Abo bapfakazi n’Imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi bibumbiye muri Koperative Imararungu, bavuga ko amafaranga binjiza ashyirwa kuri Konti bafunguje muri banki, akanabafasha gukemura ibibazo baba bafite hagati yabo. Bashoboye kandi guhinga imyumbati nk’uko bitangazwa na Nyabyenda Narcisse umuyobozi wa Koperative.

Ibikorwa byose KCB imaze gukorera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu mudugudu wa Nyamugari, bifite agaciro kangana na miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ku wa Gatanu tariki ya 15, abakozi ba KCB basuye Urwibutso rw’Akarere ka Kamonyi ruherereye mu murenge wa Gacurabwenge, bahatanga inkunga y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500,000Frw) yo gukoresha mu kurufata neza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi n’ubwa KCB Bank bashimiye abantu bose bagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bakagarura umutekano mu gihugu no kucyubaka bundi bushya.

Umuyobozi mukuru wa KCB Bank, Bwana Maurice K. Toroitich, mu ijambo rye yagize ati “Turashimira cyane ubuyobozi bw’igihugu bwahagaritse Jenoside ndetse bukagarura amahoro mu gihugu. Nubwo ntawashidikanya ko ibikomere bya Jenoside bigihari, ariko tuzakomeza kubyomora dufatanije, kandi dukomeza kwegera abarokotse Jenoside, tubihanganisha kandi tubatera inkunga, turushaho kurwanya ingengabitekerezo ya Jeneoside kugira ngo abo tuzabyara tuzabarage u Rwanda rw’amahoro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamahoro Prisca, yasabye abakozi ba KCB biganjemo abanyamahanga, gufatanya mu gukangurira abandi kwamagana Jenoside n’ingengabitekerezo yayo kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwashimiye cyane KCB, ku nkunga bateye Urwibutso, bunaboneraho kwibutsa n’abandi baba bafite icyo bafasha uru rwibutso gukomeza kurutera inkunga  kuko rugikomeje gutunganywa.

Uru rwibutso rw’Akarere ka Kamonyi rushyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bagera ku 47,342 bakomoka mu karere ka Kamonyi n’abandi bahiciwe bahunga bavuye mu bice bitandukanye birimo n’abo mu mujyi wa Kigali.

Panorama

Imishwi y'inkoko igera 1000 yatanzwe na KCB

Imishwi y’inkoko igera 1000 yatanzwe na KCB

Ahororerwa imishwi y'inkoko

Ahororerwa imishwi y’inkoko

 

Inzu yororerwamo inkoko

Inzu yororerwamo inkoko

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage n'Umuyobozi Mukuru wa KCB bashyira indabo ku mva

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’Umuyobozi Mukuru wa KCB bashyira indabo ku mva

7 Comments

7 Comments

  1. cruises from Sydney

    July 3, 2016 at 20:50

    Really informative blog article.Thanks Again. Keep writing.

  2. to read more

    June 22, 2016 at 07:09

    This is one awesome post.

  3. cruises from Sydney

    June 13, 2016 at 22:17

    Well I truly liked reading it. This article provided by you is very effective for accurate planning.

  4. future car designs

    June 8, 2016 at 12:30

    some really great content on this site, regards for contribution.

  5. pay someone to take my class

    June 6, 2016 at 12:05

    Major thankies for the post.Really looking forward to read more. Awesome.

  6. porn videos

    May 23, 2016 at 12:47

    uvvmD0 Sweet blog! I found it while surfing around on Yahoo News. Do you have any suggestions on how to get listed in Yahoo News? I ave been trying for a while but I never seem to get there! Appreciate it

  7. porn videos

    May 23, 2016 at 12:19

    PbiZCq Muchos Gracias for your blog article.Really thank you! Keep writing.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities