Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) kuri iki gicamunsi cyo ku wa kane tariki ya 11 Gicurasi 2017, ahagana mu saa munani, yashyikirije Diane Rwigara Shimwa, umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, impapuro zo gusinyisha abamushyigikiye.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru umurashi, Diane Rwigara, ku munsi w’ejo hashije tariki ya 10 Gashyantare 2017, nibwo yashyikirije Komisiyo y’igihugu y’Amatora urutonde rw’abazamufasha mu gikorwa cyo gusinyisha abamushyigikiye kugira ngo yemererwe guhatanira uwo mwanya.
Bokasa Moise, Ushinzwe itangamakuru muri Komisiyo y’igihugu y’amatora, ubwo yatangaga ikiganiro mu banyamakuru bari mu masomo y’ikarishyabwenge ku matora, yatangajeko hatangiye gutangwa amafishi yo kwifashisha. Agira ati “Kuva uyu munsi hatangiye gutangwa amafishi yo kwifashisha basinyisha ababashyigikiye, ariko igikorwa cyo gusinyisha abantu kizatangira ku wa 12 Gicurasi 2017.”
Kugira ngo ube umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika usabwa kuba uri umunyarwanda w’inkomoko, udafite ubundi bwenegihugu, kuba ufite umubyeyi umwe nibura ufite ubunyarwanda bw’inkomoko, kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire, kuba atarakatiwe n’inkiko ngo afungwe igihe kingana cyangwa kirenze amezi atandatu, kuba atarambuwe uburenganzira mbonezamubano n’ubwa politiki, kuba afite nibura imyaka 35 igihe atanga kandidatire, kuba atuye mu Rwanda igihe atanga kandidatire.
Kandidatire ku bahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika bizakorwa kuva ku wa 12 kugeza ku wa 23 Kamena 2017. Urutonde rw’agateganyo ruzatangazwa ku wa 27 Kamena 2017, na ho lisiti ndakuko itangazwe ku wa 7 Nyakanga 2017. Abakandida baziyamamaza kuva ku wa 14 Nyakanga-3 Kanama 2017.
Iri ni itora rya gatatu rya Perezida wa Repubulika nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu 2003, amatora 25/08 aya kabiri yabaye 29/08/2010, uyu mwaka azaba ku wa 3 na 4 Kanama 2017.
Diane Shima Rwigara avuga ko ashimira Komisiyo y’igihugu y’amatora uburyo yakiriwe.
Uyu mukandida watangiye urugendo rwo guhatanira kuzayobora u Rwanda, ku wa gatatu tariki ya 03 Gicurasi 2017, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru i Kigali mu murwa mukuru w’u Rwanda, agaragaza imigabo n’imigambi ye azagenderaho mu kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika.
Panorama
