Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko indwara y’Ubushita bw’Inkende izwi nka Monkeypox cyangwa mpox, yamaze kugera mu Rwanda. Iki kigo gisaba abanyarwanda kwirinda kandi bakagira isuku ihagije, kuko kuri ubu iyi ndwara imaze kugaragara ku bantu babiri.
Aba bantu yagaragaweho n’indwara y’Ubushita bw’inkende bari bamaze iminsi bakorera ingendo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), aho icyo cyorezo kimaze iminsi gica ibintu.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ku rwanya Indwara z’ibyorezo muri RBC, Dr. Edson Rwagasore, atangaza ko ababonetse ari umugore w’imyaka 33 n’umugabo w’imyaka 34, bakomeje kwitabwaho n’abaganga.
Agira ati “Abarwayi bose uko ari babiri twasanze barakunze kugirira ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Indwara y’Ubushita bw’Inkende imaze iminsi igaragara mu bihugu bitandukanye.”
Iyi ndwara yandura cyane binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y’uyirwaye. Ishobora kwandura kandi mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina, gusomana, cyangwa gusuhuzanya n’ufite ubwo burwayi.
Ibimenyetso byayo ni ukugira ibiheri ku mubiri biryaryata bikunze gufata imyanya ndangagitsina, mu maso, mu biganza no mu maguru. Ibindi bimenyetso ni ukugira umuriro, kubabara umutwe, kuribwa mu ngingo no kugira amasazi.
Dr. Rwagasore asaba Abaturarwanda gufata ingamba zikomeye zo kwirinda ubwo burwayi kuko kwirinda bishoboka. Muri zo harimo “Kwirinda kugirana imibonano mpuzabitsina n’ufite ibyo bimenyetso, na none turashishikariza abanyarwanda gukomeza kugira umuco wo gukaraba intoki hakoreshejwe amazi n’isabune.”
Akomeza avuga ko kuva iki cyorezo cyatangira cyane cyane mu gihugu cy’abaturanyi hashyizweho itsinda ry’abaganga risusuzuma mu bice bitandukanye bakabaza ibibazo bijyanye n’ubu burwayi.
Ati “Muri ubwo buryo ni na ko twabashije gutahura umurwayi twasanze afite ibimenyetso, akigera ku mupaka turakurikirana turamuvura.”
Nubwo iyi ndwara idakunze guhitana abantu cyane, izahaza uyirwaye ari na yo mpamvu abaturage basabwa kwitwararika.
Guhera mu 2022, hirya no hino ku Isi hamaze kugaragara abantu basaga ibihumbi ijana barwaye iyo ndwara. Umugabane wa Afurika ni wo umaze kugaragaramo abarwayi benshi, by’umwihariko Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuva uyu mwaka watangira, abantu 11,000 bagaragaweho iyo ndwara y’ubushita bw’inkende mu gihe abo yahitanye ari 445.
Munezero Jeanne d’Arc
