Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

KVCS yahindutse ikigo cyo kuzigama n’ishoramari

Rene Anthere

Koperative y’abari abasirikare (KVCS: Kigali Veterans’ Cooperative Society) yari isanzwe ikora ibikorwa byo kwishyuza Pariki cyane cyane mu mujyi wa Kigali kuva mu mwaka wa 2004, ubu yahinduye izina ndetse yagura n’ibikorwa yitwa Koperative yo Kuzigama n’Ishoramari (MISIC: Millennium Savings and Investment Cooperative).

Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa MISIC, Rtd Lt Col. Mushabe David, mu kiganiro n’abanyamakuru ku cyicaro gikuru cyayo ku Gishushu, guhindura izina kw’iyi koperative no kwagura ibikorwa byayo  bishingiye ku cyemezo cy’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative (RCA), RCA/0107/2018 cyasohotse mu Igazeti ya Leta No 10 yo ku wa 5 Werurwe 2018.

Iki cyemezo cyaje gikurikira imyanzuro y’Inteko Rusange ya KVCS, aho abanyamuryango bahisemo guhindura intego, icyerekezo, imikorere n’izina bya Koperative, kugira ngo bagure ibikorwa by’ishoramari batagumye mu kwishyuza parikingi gusa mu mujyi wa Kigali n’indi mijyi yo hirya no hino mu gihugu.

Intego nyamukuru yabaye kwagura ibikorwa, Koperative ikinjira mu ishoramari, rikazakorwa na MISIC, ariko ikazagira ibigo (Companies) biyishamikiyeho. Ibyo bigo bizaba birimo Uruganda rukora imyenda n’urukora ingwa zikoreshwa mu mashuri. Izo nganda zombi zikazashyirwa i Rwamagana mu cyanya cy’inganda, ubutaka bukaba bwaramaze kugurwa na ho imirimo yo kuzubaka ikazatangira mu kwezi kwa Gicurasi 2018, zikazatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni magana atatu.

Hazakomeza kandi ibikorwa byo kubaka amacumbi nk’uko n’ubundi byakorwaga n’ikigo cya KVCS Abadahigwakuntego Ltd, bateganyije kuzubaka inzu 54 ziri mu nyubako zigerekeranye aho inzu imwe izaba ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyoni 20 na 24.

“Ibi bizatuma haboneka imirimo myinshi ku banyamuryango bacu n’abandi banyarwanda muri rusange, binyuze mu gushyigikira gahunda za Guverinoma y’u Rwanda zirimo guteza imbere no gushyigikira ibikorerwa mu Rwanda -Made in Rwanda, abanyarwanda kandi bazabona amacumbi ku giciro giciriritse.” Ibitangazwa na Rtd Lt Col. Mushabe David.

Nk’uko byagarutswe na Murara Kazora Fred, Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi muri MISIC, ibikorwa byo gukomeza gucunga no kwishyuza parikingi mu mujyi ntibizahagarara ahubwo bizakomeza byagurirwe no mu yindi mijyi yari isigaye hakomeza guteza imbere kwishyuza no kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga, kuko umubare w’imodoka ukomeza kwiyongera.

“Mu rwego rwo kurushaho kunoza Serivisi, mu kwishyuza pariki twashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga, aho umuntu yiyandikisha, yagera muri parikingi bagashyiramo imodoka ye, yagenda igakurwa muri sisitemu akaza kwishyura akoresheje telefoni ye igendanwa. Ibi kandi byanatumye hari abo dufasha kubona imodoka zabo bari bazibuze, ndetse bituma tunamenya abatarishyuye, kuko iyo umukozi wacu ashyizemo nomero z’imodoka yawe bihita byigaragaza niba ufite umwenda.”

Murara akomeza avuga ko bibafasha no gucunga umutekano w’imodoka, no kugabanya amafaranga akoreshwa anyuze mu ntoki z’abantu benshi, bityo akabona uko acungirwa umutekano nk’uko politiki ya guverinoma ibiteganya. Ikindi ni uko ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwabafashije kuzamura amafaranga binjiza aturutse mu kwishyuza parikingi ku buryo mu mezi atarenze atandatu umusaruro umaze kwiyongeraho angana na 6.5 ku ijana. Imodoka zimaze kwandikishwa muri iyi gahunda zisaga ibihumbi mirongo icyenda, na ho abantu biyandikishijemo bo basaga ibihumbi mirongo ine n’umunani.

Kuri iyi ngingo yo gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyuza pariki, Rtd Lt. Col. Mushabe David, Umuyobozi Mukuru wa MISIC agira ati “Mu mezi atanu ashize ubu buryo tubukoresheje bumaze gutanga umusaruro mu gucunga za parikingi n’umutekano w’ibinyabiziga. Turasaba abantu bose bafite imodoka kwiyandikisha mu buryo bwo kwishyura parikingi hakoreshejwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kudufasha gukomeza kubaha serivisi nziza.”

Umugabane usanzwe w’Umunyamuryango wa MISIC ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na bitanu (105,000Frw) ariko magingo aya ugeze ku gaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana abiri mirongo irindwi na bibiri (272,000Frw). Ubuyobozi bwa MISIC busaba abanyamuryango kongera agaciro k’imigabane yabo kugira ngo ibikorwa byabo bashoramo imari birusheho kwaguka, kuko Koperative ubu ifite umutungo usaga miliyoni magana atatu z’amafaranga y’u Rwanda (300,000,000Frw).

Mu bikorwa bimaze kugerwaho harimo umudugudu wa kijyambere wubatswe i Kabuga, urwuri ruri i Nyarugunga rurimo ingurube zisaga magana abiri, ubutaka bungana na hegitari eshanu bwaguzwe i Mbandazi, ibikorwa bifasha abaturage biri aho abagenzi bategera imodoka ku Kacyiru mu karere ka Gasabo.

KVCS yatangaga inkunga yayo mu bikorwa bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, MISIC ikaba izabikomeza birimo gufasha abagore bahoze bacururuza ku gataro, ubu bibumbiye mu makoperative ari mu karere ka Gasabo na Nyarugenge, azakomeza gukurikiranwa na MISIC.

Ibikorwa byose bya MISIC bikorwa n’Inkeragutabara ariko baha n’abasiviri akazi cyane cyane mu bikorwa by’ubwubatsi. MISIC yubatse n’umudugudu w’icyitegererezo wa Ayabaraya mu karere ka Kicukiro, ku isoko bahawe n’akarere.

Ibumoso-Iburyo: Murara Kazoora Fred Ushinzwe ubutegetsi n’abakozi na Rtd Lt. Col. David Mushabe Umuyobozi Mukuru wa MISIC (Ifoto/Panorama)

Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro cya MISIC bari bafite amatsiko yo gusobanukirwa byinshi (Ifoto/Panorama)

Ubuyobozi bwa MISIC mu kiganiro n’abanyamakuru (Ifoto/Panorama)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities