Munezero Jeanne d’Arc
Urubyiruko rwibumbiye mu Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage –PSD, rwasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi 1994 rwa Nyanza ya Kicukiro, ndetse runasura n’ingoro y’amateka yo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside.
Bemeza ko bahakuye amasomo menshi bakaba banasabwe guhaguruka bagahangana n’abagifite ingengabitekerezo, no gupfobya Jenoside yakorewe Abatusti ikigaragara ku mbuga nkoranyamabaga, ariko kandi bakigisha urubyiruko bagenzi babo kwirinda icyasubiza u Rwanda mu icuraburindi.
Ku wa 23 Gicurasi 2026, ubwo abahagarariye abandi muri PSD, basuraga Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro ndetse n’Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside, bamwe mu rubyiruko baganiriye n’ikinyamakuru Panorama, bavuga ko bishimira amasomo bahakuye yiganjemo ubutwari bw’ababohoye igihugu bakanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Ikindi ni uko kandi bibaha imbaraga nk’urubyiruko, zo kubungabunga ibyagezweho no guharanira kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri, kuko n’ababohoye igihugu bari urubyiruko.
Muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, urubyiruko rw’Ishyaka PSD rwunamiye kandi ruha icyubahiro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi buruhukiye mu Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro bazira uko baremwe.

Urubyiruko rw’Ishyaka PSD rurakangurira urundi rubyiruko muri rusange guhaguruka bagahangana ndetse bakamagana ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ikwirakwiza ry’ingengabitekerezo ya Jenoside bikomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambuga.
Izere Ingrid Marie Parfaite, agira ati “Gusura urwibutso rwa Jenoside ni ukumenya amateka yaranze igihugu, cyane ko bo batari bariho, ndetse ari no guha agaciro abazize Jenocide yakorewe Abatutsi.”
Akomeza agira ati “Nk’urubyiruko, iyo tuje ahangaha cyangwa tukaba twajya n’ahandi, twiga amateka y’Abatutsi biciwe aho twasuye. Tuhakuye byinshi kandi twasobanukiwe uruhare rw’ingabo za RPA uburyo bagize ukwitanga bidasanzwe. Bari bake ariko abenshi ari urubyiruko, kandi bafite ibikoresho bike, bahanganye na leta yari ku butegetsi ariko babashije kubohora igihugu.
Natwe dukwiye gushyira hamwe tukamenya amateka yacu, kuko nta bandi bagomba kuyatuvugira. Ni ngombwa kugira ngo tugire ubushake bwo kuyamenya ndetse tukanatinyuka tugahangana n’abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakoresheje ikoranabuhanga, tugatinyuka tukabasubirishisha ibimenyetso…”
Akomeze agira ati “Ikindi nk’urubyiruko dukwiye gushyigikira Leta yacu, dusigasira ibyagezweho, tubirinde. Twabonye indabo zitandukanye, ibiti bitandukanye kandi twabwiwe ko bishingiye ku mateka yacu. Dukwiye kuyarinda no kuyasobanukirwa nk’urubyiruko rw’ejo hazaza.”
Ishimwe Eric Rurangwa, ni Perezida w’urubyiruko rushamikiye ku ishaka PSD, na we ashimangira ko gusura urwibutso ndetse n’Ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, bibafasha gusobanukirwa amateka y’igihugu ndetse no kurinda ibyagezweho, bakabasha no guhangana n’abashaka kugoreka amateka y’u Rwanda.
Agira ati “Gusura Urwibutso n’iyi ngoro y’amateka, bidufasha kuyasobanukirwa neza, tukabona uko duhangana n’abashaka kuyagoreka no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Amateka twayasobanuriwe, rero ni uguhangana, tukarusha ijwi abashaka kuyagoreka, tukabereka ukuri kw’ibyabaye mu Rwanda, tukagorora amateka yacu ku bashaka kuyagoreka…”
Akomeza asaba urubyiruko muri rusange kwiga amateka yaranze u Rwanda n’abanyarwanda. Agira ati “Mureke twige amateka, twirinde, ntituvuge ibyo tutazi, ahubwo tubanze twegere abadukuriye bayazi neza bayadusobanurire, tumenye neza ko Jenoside yateguwe itagwiririye u Rwanda, hato hatazagira abadushuka; kandi ubundi duhaguruke duhangane n’abayihakana bakoresheje imbuga nkoranyambaga. Duharanire kubereka ukuri kw’amateka yacu nk’abanyarwanda, kuko abayapfobya cyangwa abanyamahanga ntabwo ari bo bazayavuga kuturusha.”
Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo wa PSD akaba n’umudepite mu nteko nshingamategeko y’u Rwanda, Hon Muzana Alice, atangaza ko gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ari uguha icyubahiro imibiri iba iharuhukiye. Akomeza avuga ko urubyiruko rukwiye kumenya n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’izabaye ahandi ku Isi, cyane ko abenshi bakiri bato, ko igihugu cyifuza kubakira iterambere ryacyo ku bumwe bw’abagituye n’amateka yaranze Abanyarwanda.
Agira ati “Urubyiruko ni wo mubare munini w’Abanyarwanda. Rero bagomba kugira uruhare mu kubaka u Rwanda batavangura, bashingiye ku mahirwe bafite y’ubuyobozi bwiza buranga u Rwanda rw’ubungubu. Urubyiruko nibo bagomba gufata iya mbere kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakamenya ko uruhare rwabo ari runini, buri wese akazirikana icyatuma Jenoside itazongera ukundi. Nicyo duharanira ariko ntabwo byagirwa n’amagambo gusa, bigomba kugirwa n’ibikorwa kandi bigizwemo uruhare n’urubyiruko…”
Akomeza agira ati “Ingengabitekerezo ya Jenoside ikwirakwizwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga, kuyirwanya bigomba kunyura muri iyo nzira urubyiruko ruyigizemo uruhare rufatika. Bagomba kugira uruhare mu kuyirwanya bivuye inyuma, kugira ngo igihugu cyacu gikomeza kurangwa n’imiyoborere myiza kandi itagizwemo n’abayobozi gusa, n’abayoborwa bagomba kubigiramo uruhare mu kubaka igihugu, twese dufatanyije.”


















































































































































































