Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

#Kwibuka31: “Ntugipfuye!” Ijambo rya mbere nabwiwe n’Inkotanyi _Ubuhamya bwa Mutanguha Freddy

Mu gutangiza iminsi ijana n’icyumweru cy’icyunamo mu Kwibuka ku ncuro ya 31 Jenoside yakorerwe Abatutsi, ku wa 7 Mata 2025, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango ushinzwe kwita ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali “Aegis Trust”, Freddy Mutanguha, yatanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba n’agahinda yanyuzemo kuva ku guhunga kw’ababyeyi be mu 1973 kugera mu 1994. Yisanze asigaranye na mushiki we umwe, abandi bashiki be bane n’ababyeyi bamaze kwicwa, muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubu buhamya Mutanguha Freddy yabutangiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, mu itangizwa ry’icyunamo no kwibuka ku ncuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muhango wayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame hamwe na Madame Jeannette Kagame. Ijambo “Ntugipfuye” ngo yaribwiwe n’Abasirikare b’Inkotanyi ubwo bari bahuye nyuma y’iminsi mike igihugu kibohowe ariko we nta makuru yari afite.

Mutanguha Freddy yavuze ko yavukiye i Burundi mu 1976, aho ababyeyi be bari bamaze imyaka itatu bahungiye kubera kwicwa kw’Abatutsi kwakozwe mu Rwanda n’ubutegetsi bwariho mu 1973. Habanje guhunga Se nyuma uwo bakundanaga yaje kumusanga mu Burundi ariko anyuze mu nzira itoroshye kuko byamusabye kunyura muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, icyo gihe yitwaga Zayire.

Mutanguha ntabwo yagize amahirwe yo kurerwa n’ababyeyi bombi, kuko se yaje kugwa i Burundi azize impanuka, asiga umubyeyi atwite inda ya mushiki we ubu barokokanye.

Mutanguha avuga ko umubyeyi bari basigaranye (Nyina), yaje kugaruka mu Rwanda ubuzima bw’ubuhunzi bumugoye, bashyikira iwabo w’uwo mubyeyi mu cyahoze ari Komine Bwakira -ubu ni mu Karere ka Karongi. Nyuma yaje gushaka undi mugabo ahari muri Komine Mushubati -icyo gihe, ubu ni mu Karere ka Rutsiro, mu ntara y’Iburengerazuba.

Mutanguha avuga ko aho i Mushubati ari ho yamenyeye amoko icyo gihe (Abahutu, Abatutsi n’Abatwa), kuko amashuri yakoraga raporo ya buri gihembwe, bigatuma Umwarimu aza akabahagurutsa ashaka kumenya ubwoko bwa buri mwana, uri mu ishuri yigisha.

Agira ati “Icyo gihe nigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza. Nabanje kujijinganya, maze mwarimu anturuka imbere andya ikinyunguti ku itama ambwira ati ‘mama wawe ni mwarimu hano ukaba utazi ko uri Inyenzi!”

Avuga ko muri icyo gihe urubyiruko rwigishwaga ubugome mu mashuri, ndetse ko imyandiko yabaga mu bitabo n’ubwo harimo imigani y’inyamaswa, habaga harimo urwango.

Akomeza avuga ko ku ishuri bagiraga isomo ryo kwiga imyuga inyuranye yo gukora ibikoresho byifashishwa mu buzima bwa buri munsi nk’imihini, inkoni, imyuko n’ibindi, ndetse no gucura ibyuma, kugeza ubwo mu 1994 byahinduriwe umumaro bitangira gukoreshwa nk’intwaro ya Jenoside.

Mutanguha avuga ko ubwo Jenoside yari itangiye, yagiye i Mushubati kuri Komine y’iwabo asanga hahungiye Abatutsi benshi, ariko barimo gusabwa bajya mu yindi Komine yitwaga Mabanza ngo abe ari ho barindirwa, agarutse abibwira ababyeyi be, ariko nyina amubwira ko byarangiye, bamaze kugotwa bagiye kwicwa.

Akomeza avuga ko yahasanze Interahamwe zitwaje ’Imihembezo’ zimaze kwica umugabo witwaga Rwandekwe, maze bukeye bwaho uwari Burugumestre Ignace Bagirishya (ubu yagizwe umwere n’inkiko zo mu Bufaransa), ategeka ko bakuraho “umwanda” avuga abatutsi bo muri Komine yayoboraga.

Nyina wa Mutanguha yamugiriye inama yo kujya kwihisha ku mukecuru utarahigwaga witwaga Kankindi, na we wamurangiye inshuti ye yitwaga Peter ko ari ho yakirira. ni uko ajyayo, akaba ari ho nyina yakomeje kujya amusura.

Agira ati “Aho ni ho mama yansangaga aje kunsura; ariko byageze ku itariki 13 Mata 1994 aza noneho ubona ko yahindutse mu maso. Azana amatunda turasangira, andeba mu maso arambwira ati ‘mwana wanjye nurokoka uzabe umugabo’, arahaguruka aragenda ati ‘ngiye kureba abandi’”, ni bwo amuheruka we n’umugabo na bashiki be bane.

Ibitero ngo byakomeje kwiyongera muri ako gace, we na mushiki we na bo bagiye kwicwa, yumva ijwi ry’umuntu ubatabariza ati “abo bana nyina yabakuye i Burundi bashobora kuba ari Abarundi”, bava aho bahungira kwa nyinawabo wabaga hafi yo ku Rutare rwa Ndaba(muri Karongi), yari yarashatswe n’umugabo utarahigwaga.

Mutanguha avuga ko uwo mugabo byaje kumugora gukomeza kurinda umugore we n’abo bana bari bamuhungiyeho, ahitamo kubagira inama yo guhungira aho batazwi, ariko abaha indangamuntu ye yari yanditswemo amazina y’abana be bitwaga Albert na Ukwibishaka.

Mutanguha akomeza agira ati “Byabaye ngombwa ko mpindura amazina, ngenda nitwa Albert, mushiki wanjye na we akitwa Ukwibishaka.”

Ubwo Mutanguha na mushiki we bafashe inzira berekeza i Kaduha -ubu ni muri Nyamagabe, ahari harahungiye impunzi “z’abahutu” zavuye hirya no hino mu Gihugu. Ni agace kitwaga ’Zone Turquoise’ karindwaga n’ingabo z’Abafaransa.

Bagezeyo babana n’izo mpunzi hamwe n’abanyeshuri bo mu ishuri ry’Ubuhinzi ryitwaga EAV ngo bari baratojwe ubwicanyi, muri bo haza kubonekamo umwana umuzi atangira kumuhamagara mu mazina ye ya nyayo, ati “Mutanguha Freddy!” Impunzi zitangira kumugiraho ikibazo, arahaguruka arahunga na none asigayo mushiki we.

Avuga ko yahunze agana ku Gikongoro, ariko nta makuru yari afite ko Inkotanyi zahagaritse Jenoside, kandi byari bigeze mu kwezi kwa Nyakanga hagati mu 1994. Agira ati “ndagenda nambuka umugezi wa Mbirurume, mpageze mpura n’abasirikare b’Inkotanyi babiri mbabwira ibyanjye, barambwira bati “ubu ntugipfuye!”

Yababwiye ko ashaka kujya i Kigali bamutegera imodoka ya “Croix Rouge” imugeza kuri Gare mu Mujyi wa Kigali, atangira kubunza imitima atekereza aho ajya, ariko yibuka ko hari sewabo wari utuye i Gikondo ahazwi nko kuri CGEM. Afata urugendo ava mu mujyi rwa Gati yerekeza i Gikondo, agezeyo asanga baramwishe, hasigaye ari mu itongo, ariraramo ahongaho ku gasozi.

Avuga ko ubwo yari aryamye muri iryo tongo yatangiye gutekereza cyane, mu gahinda kenshi no kwibaza uko azongera kubona mushiki we. Bwarakeye asubira kuri gare mu mujyi, ahasanga umusore wari umushumba mu bice by’iwabo, baramenyana, amujyana mu bandi bantu b’i Mushubati bari baraje i Kigali kera.

Nyuma yaho Mutanguha yaje guhura na sewabo wari uvuye i Burundi, amubwiye ko yasize mushiki we mu mpunzi i Kaduha, sewabo amuhuza n’umusirikare w’Inkotanyi, aramuherekeza bajya kumushaka, baramubona.

Icyo gihe Mutanguha na mushiki we bongeye guhura, abona ubuzima butangiye kugaruka, asubira mu ishuri ariga ararangiza. Ashimira Leta y’u Rwanda ati “Leta yatubereye umubyeyi ishyiraho ikigega FARG n’ubundi bufasha…”

Akomeza agira ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ndagira ngo mbashimire, umusingi Inkotanyi zaduhaye, ni igihango gikomeye tutazigera dutatira, zaduhaye icyizere cyo kubaho. Twabaye abagabo, rya jambo rya mama… Ubu ndi umugabo narashatse, mfite abana batanu.”

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Football

Raoul Nshungu Haringingo Francis wari umutoza wa Bugesera FC yasezeye kuri iyi mirimo, asiga iyi kipe aharindimuka. Uyu mutoza yasezeye ku bayobozi ba Bugesera...

Amakuru

Raoul Nshungu Inzego z’ubuzima mu Rwandaziravuga  zafashe ingamba nshya zo guhashya indwara ya Malariya, harimo no kuba uzajya ayisanganwa abagize umuryano we cyangwa se...

Football

Panorama Sports Leeds United na Burnley zazamutse muri Premier League nyuma yo kwitwara neza  muri Shampiyona y’icyiciro cya 2 mu gihugu cy’u Bwongereza. Leeds...

Amakuru

Haribazwa niba Gael Karomba uzwi nka Coach Gael akaba ari we nyir’inzu ifasha abahanzi ya 1:55 AM isanzwe ifasha abarimo Bruce Melody, Kenny Sol...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities