Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Kylian Mbappe ayoboye urutonde rw’abakinnyi 10 ba mbere bahenze ku Isi

Kylian Mbappe ni we mukinnyi uhenze ku isi aho arusha umukurikira miliyoni 10 z’ama Pounds

Ikinyamakuru Skysports cyemeza ko Umufaransa Kylian Lottin Mbappe ari we mukinnyi uhenze cyane ku Isi kuko agaciro ke kangana na miliyoni 144 z’ama pounds, ni ukuvuga agera hafi kuri Miliyari 192 z’amafaranga y’u Rwanda yatangwa n’ikipe yashaka kumugura.

Ibi byagaragajwe binyuze mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikinyamakuru Skysports mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo 2022 mu mashampiyona atanu akomeye.

Iki kinyamakuru cyagaragaje urutonde rw’abakinnyi 10 ba mbere bahenze ku Isi mu mupira w’amaguru, bitewe nuko isoko ry’igura n’igurisha rihagaze muri uyu mwaka wa 2022.

1.Kylian Mbappe

Uyu ni umukinnyi w’Umufaransa ariko ababyeyi be bafite inkomoko muri Afurika. Yavutse ku itariki 20 Ukuboza 1998, akaba afite uburebure bwa metero 1,78. Akinira ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa. Abarirwa agaciro ka miliyoni 144 z’ama Pounds.

2.Erling Haaland

Uyu musore ukomoka muri Norway, akinira Manchester City yo mu Bwongereza. Afite agaciro ka miliyoni 135 z’ama Pounds. Hagendewe ku bushobozi bwe mu kibuga akaba kandi akiri muto ni byo bimugira umukinnyi wa kabiri ku Isi uhenze.

3.Vinicious Junior

Uyu we akomoka muri Brazil, akaba afite imyaka 22 y’amavuko.Akinira Real Madrid yo muri Espagne. Abarirwa agaciro ka miliyoni 108 z’ama Pounds. Mu isi y’umupira w’amaguru biragoye gukora urutonde rw’abakinnyi beza ngo haburemo abakomoka muri Brazil.

4.Pedro Gonzalez Lopez (Pedri)

Afite imyaka 20 y’amavuko akaba akinira FC Barcelona yo muri Espagne ari naho avuka. Abarirwa agaciro ka miliyoni 81 z’ama Pounds. Mu myaka mike Pedro Gonzalez Lopez uzwi nka “Pedri” amaze akina mu ikipe nkuru ya FC Barcelona, yagaragaje ko ari umwe mu bakinnyi batanga icyizere mu hazaza h’umupira w’amaguru ku Isi.

5.Jude Bellingham

Akinira Burussia Dortmund yo mu Budage. Abarirwa agaciro ka miliyoni 81 z’ama Pounds. Kugira ngo Jude aze kuri uru rutonde arabikesha ubuhanga n’imyatwarire y’akataraboneka akomeje kugaragaza guhera yatangira gukinira ikipe ya Birmingham City, ari na yo yavuyemo yerekeza muri Borussia Dortmund mu 2020, ari nayo akinira kugera ubu.

6.Phil Foden

Akinira Manchester City to mu Bwongereza. Abarirwa agaciro ka miliyoni 81 z’ama Pounds. Phil ni umwe mu bakinnyi b’abahanga kandi bashobora gukina mu myanya itandukanye y’ikibuga haba mu bakinnyi bo hagati cyangwa muri ba rutahizamu kandi ibyo akabikora neza cyane.

7.Harry Kane

Akinira Tottenham Hotspurs yo mu Bwongereza aho abarirwa agaciro ka miliyoni 81 z’ama Pounds. Dukuyeho kuba nta gikombe arabasha guha ikipe ya Tottenham, Harry Kane, afatwa nk’umwe mu bakinnyi b’imbere beza isi ifite, aho bigoranye kubona ikipe ku Isi atabonamo umwanya wo gukina bigendeye ku buhanga bwe.

8.Dusan Flahovic

Akinira Juventus yo mu Butaliyani. Abarirwa agaciro ka miliyoni 77 z’ama Pounds. Dusan nyuma ya Haaland, afatwa nka numero ya kabiri mu bataka bakiri bato ariko batanga ikizere. Icyo cyizere gishingirwa ku buryo yabashije gutsinda ibitego 31 muri shampiyona y’igihugu cy’u Butaliyani mu gihe yakiniraga Fiorentina.

9.Bruno Fernandez

Akinira Manchester United yo mu Bwongereza. Abarirwa agaciro ka miliyoni 77 z’ama Pounds. Bruno Miguel Fernandez aje kuri uru rutonde rw’uyu mwaka, nyuma yo kugaragaza imyitwarire myiza mu kibuga mu ikipe itarahamya neza ibirindiro byayo muri Premier League mu myaka ya vuba ariyo Manchester United.

10.Kevin Debrune

Akinira Manchester City yo mu Bwongereza. Abarirwa agaciro ka miliyoni 77 z’ama Pounds. Kuva mu myaka nk’itatu ishize Kevin Debrune afatwa nk’umwe mu bakinnyi b’ababahanga Isi ifite, kuko agenda abigaragaza biciye mu kugira uruhare rutaziguye mu mikinire n’imitsindire y’ikipe ya Manchester city.

Nyuma y’imyaka irenga 10 abafana b’umupira w’amaguru bamenyereye gusa amazina Cristiano Ronaldo, Lionel Messi na Neymar Junior Santos ku ruhembe rw’abakinnyi bahenze  muri ruhago ku isi, batunguwe no kutabona ku rutonde rushya aba bagabo batatu.

Didier Amen Byiringiro

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Panorama Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, agaragaza ko Ibihugu byibumbiye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba -EAC n’ibiri mu wa Afurika y’Amajyepfo -SADC, ko umutekano...

Ibikorwaremezo

Guverinoma y’u Rwanda yatangije imishinga ibiri irimo uwo kunoza ubwikorezi mu Mujyi wa Kigali wiswe ‘Kigali Urban Transport Improvement Project (KUTI)’, ahazagurwa ibice by’ingenzi...

Football

Panorama Nyuma y’uko hari abaguze amatike yo kureba umukino wahuje ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi) n’iya Nigeria (Super Eagles) ariko ntibabone uko binjira muri...

Amakuru

Umunyamakuru Jean Lambert Gatare wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda ndetse na mpuzamahanga, amakuru y’uko yatabarutse yamenyekanye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities