Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko ku wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2026 ari umunsi w’ikiruhuko rusange mu Rwanda, mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eid Al-Adha.
Iri tangazo rireba abakoresha n’abakozi bose bo mu nzego za Leta ndetse n’iz’abikorera, nk’uko byatangajwe na Minisiteri ibinyujije mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Mbere.
Eid Al-Adha ni umwe mu minsi mikuru ikomeye ku Bayisilamu ku isi hose, wizihizwa hibukwa ukwemera no kumvira Imana kwa Ibrahim, aho yari yiteguye gutanga igitambo nk’uko yari yabitegetswe.
Mu Rwanda, uyu munsi usanzwe uba ikiruhuko cyemewe n’amategeko, aho abayoboke b’idini ya Islamu bawizihiza binyuze mu masengesho, gusabana n’imiryango ndetse no gufashanya n’abatishoboye.
Itangazo rya Minisiteri yibukije ko ibikorwa by’akazi bizasubukurwa nk’ibisanzwe ku wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2026.

















































































































































































