Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Mexique yatangiye Igikombe cy’Isi itsinda Afurika y’Epfo ibitego 2-0

Ikipe y’Igihugu ya Mexique yatangiranye intsinzi irushanwa ry’Igikombe cy’Isi cya 2026, nyuma yo gutsinda Afurika y’Epfo ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Stade Azteca i Mexico City, imbere y’abafana ibihumbi byinshi bari buzuye iyi stade y’amateka.

Uyu mukino wabaye uwa mbere muri iri rushanwa ryagutse ku makipe 48, aho Mexique yakinnye imbere y’abafana bayo nyuma y’imyaka ine ishize yibuka  ubwo yasezererwaga mu matsinda mu Gikombe cy’Isi cyabereye muri Qatar.

Umutoza wa Mexique, Javier Aguirre, yavuze ko yari yagerageje gusobanurira abakinnyi be uburemere bwo gutangira irushanwa nk’iri mu gihugu cyabo.

Yagize ati: “Nagerageje kubasobanurira icyo Igikombe cy’Isi n’umukino wo gutangiza irushanwa mu gihugu cyawe bisobanuye, ariko ni urubyiruko kandi byasabaga ko babyibonera ubwabo. Sinzongera kubabwira uko gukina Igikombe cy’Isi mu rugo bimera, kuko ubu na bo bamaze kubimenya.”

Julián Quiñones yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa cyenda, aha ibyishimo abafana ba Mexique bari bakubise buzuye Stade Azteca. Nyuma, Raúl Jiménez yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 66 n’umutwe, aba abonye igitego cye cya mbere mu marushanwa atatu y’Igikombe cy’Isi amaze gukina.

Mexique yakomeje kwiharira umukino ndetse ishyiraho igitutu gikomeye kuri Afurika y’Epfo, ibintu byashimangiwe n’umutoza Aguirre nyuma y’umukino.

Yagize ati: “Ntabwo twakinnye neza cyane mu gice cya mbere, ariko twari kuba twagiye kuruhuka dufite ibitego bitatu ku busa kandi nta wari kubitindaho, kuko twari twabarushije cyane. Mu gice cya kabiri byasaga nk’aho twisanzuye cyane, ariko gutangira n’intsinzi ni byiza kandi turacyafite byinshi byo kunoza.”

Iki gitego cya Jiménez cyatumye agera ku bitego 46 mu ikipe y’Igihugu ya Mexique, anganya na Jared Borgetti ku mwanya wa kabiri mu batsinze ibitego byinshi mu mateka y’iyi kipe. Asigaje ibitego bitandatu kugira ngo agere kuri Javier Chicharito Hernández uyoboye uru rutonde.

Jiménez yakinnye yambaye ikirinda umutwe nyuma y’imvune ikomeye yagize mu mwaka wa 2020 ubwo yakinaga muri Wolverhampton Wanderers mu Bwongereza, aho yavunitse igihanga nyuma yo kugongana n’umukinnyi wa Arsenal.

Ku ruhande rwa Afurika y’Epfo, umukino warushijeho kugorana nyuma y’uko Sphephelo Sithole na Themba Zwane bahabwa amakarita atukura, bigatuma barangiza umukino bafite abakinnyi icyenda gusa mu kibuga. Mbere gato y’uko umukino urangira, myugariro wa Mexique César Montes na we yeretswe ikarita itukura.

Uyu mukino wanditse amateka mashya kuko ari bwo bwa mbere umukino wo gufungura Igikombe cy’Isi ubonetsemo amakarita atatu atukura. Ni na wo mukino wa mbere ubonetsemo amakarita menshi nk’ayo kuva mu Gikombe cy’Isi cya 2006 ubwo Portugal yakinaga n’u Buholandi.

Umutoza wa Afurika y’Epfo, Hugo Broos, yemeye ko bahuye n’ikipe ikomeye kandi ko urwego rw’iri rushanwa ruri hejuru y’urwo bari basanzwe bamenyereye.

Yagize ati: “Urwego rw’iri rushanwa rurenze cyane urwo twari tumenyereye mbere. Twahuye n’ikipe nziza kandi twakinnye umukino mwiza. Nabonye Mexique ifite inyota ikomeye yo gutsinda. Tugomba gukosora amakosa mu minsi iri imbere kandi tuzarenza aka gahinda.”

Quiñones, ufite imyaka 29 akaba yaravukiye muri Colombia mbere yo guhabwa ubwenegihugu bwa Mexique, yari umwe mu bakinnyi batandatu ba Mexique bakinnye Igikombe cy’Isi bwa mbere. Yageze muri iri rushanwa avuye mu mwaka mwiza yakinnye muri shampiyona ya Arabie Saoudite aho yabaye umwe mu batsinze ibitego byinshi.

Nyuma y’iyi ntsinzi, Mexique yahise ifata umwanya mwiza mu Itsinda A n’amanota atatu. Umukino wayo utaha uzayihuza na Koreya y’Epfo i Guadalajara, mu gihe Afurika y’Epfo izacakirana na Repubulika ya Tchèque i Atlanta.

Aguirre yavuze ko nubwo kuyobora itsinda byaba ari intambwe nziza, icyo batekerezaho ubu ari umukino ukurikiraho.

Yagize ati: “Byaba byiza kurangiza turi aba mbere mu itsinda, ariko icyo dutekerezaho ubu ni umukino wa Koreya. Turashaka kubarusha no kuwutsinda. Tuzagenda intambwe ku yindi turebe icyo ejo hazaza haduteganyirije.”

Muyindi mikino yabaye muri iryo joro, Koreya y’Epfo yatsinze Repubulika ya Czech ibitego 2-1 mu mukino wa kabiri wo mu Itsinda A mu Gikombe cy’Isi cya 2026.

Uyu mukino wabereye kuri Estadio Chivas yo muri Mexique mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, witabiriwe n’abafana 44,985.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities