Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) itangaza ko imibare yavuye mu ibarura ryakozwe mu mpera z’umwaka wa 2018, igaragaza ko ingo 81.3 ku ijana mu banyarwnda bose zihagije mu biribwa ariko izindi zisigaye zugarijwe n’ibura ryabyo.
Ibi Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Musabyimana Jean Claude, yabigarutseho ku wa 05 Ugushyingo 2019, mu nama y’Ihuriro ry’Abanyepolitiki, Abashakashatsi n’Inzobere zitandukanye ku mugabane wa Afurika. Ibiganiro bagiranye byibanda ku byerekeranye n’uburyo Umugabane wa Afurika wakwihaza mu biribwa.
Musabyimana avuga ko imibare yo mu mpera za 2018 yerekana ko mu banyarwanda ingo 81.3 ku ijana zihagije mu biribwa, ikinyuranyo gisigaye kikagaragaza ko uwo mubare w’ingo zidashonje ariko zishobora kuba zahura n’ikibazo cy’ibiribwa.
Agira ati “Kugira ngo habeho umutekano w’ibyo kurya ijana ku ijana ku muntu wese, nk’igihugu birasaba porogaramu z’ubuhinzi zikoze neza. Kuba abantu bakorera amafaranga bose babasha kubona ibiribwa kandi ibiryo mu gihugu hose bihari, ndetse n’ingo zose zifite ubushobozi bwo kubona ibiryo bihagije igihe cyose kandi bifite intungamubiri zihagije.”
Musabyimana asobanura ko bavuga ko igihugu kihagije mu biribwa, igihe gihhinga kikeza, igihe gifite ibiryo bihagije ariko n’igihe kitejeje abantu bakaba bafite ubushobozi bwo kubibona ku buryo ku masoko hirya no hino biba bishobora kuboneka, wanashaka kujya kubihaha ukahagera bitagoranye.
Avuga ko kugira ngo igihugu kigire umutekano w’ibiribwa hari byinshi bikorwa bigamije kongera umusaruro ku bwinshi no ku bwiza, gushishikariza abanyarwanda gukora cyane bishyirwamo ingufu kugira ngo n’udahinga ashobore kubona umusaruro n’ibyo kurya.
Yongeraho ko hakwiye gukomeza gushishikariza abanyarwanda kwirinda Ibiza byangiza umusaruro uba utegerejwe, no gushishikariza abakora ubuhinzi n’ubworozi ku bikora kinyamwuga bagamije kunguka binyuze mu kongera umusaruro, guhingira igihe, gukoresha inyongeramusaruro, gukoresha imbuto nziza no gushyiraho uburyo bubafasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Akomeza avuga aborozi nabo basabwa gukoresha amatungo y’icyororo kiza, kuyagaburira neza, kuyafata neza bayavura n’ibindi byose byatuma umusaruro utangirika kuko utafashwe neza kugeza igihe umusaruro ugerera ku masoko umeze neza.
Nk’uko abitangaza kugira ngo hazabeho kwihaza ku 100 ku ijana hasabwa kuba buri wese aho ari agomba gukora ku buryo abona umusaruro uhagije mu byo akora byaba ubuhinzi n’ibindi bitandukanye nabwo. Ati: “Ukora ubuhinzi akwiye gukora uko ashoboye kose umusaruro ukaboneka ari mwinshi ku isoko hanyuma na wa wundi utabukora agakora cyane kugira ngo abone uko abasha kubigura”.

Abitabiriye inama ya FANRPAN i Kigali ku wa 5 Ugushyingo 2019.
Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi mu kigo Nyafurika gishinzwe ibiganiro, gusesengura politiki z’ibihugu mu bijanye no kongera ibiribwa (FANRPAN), Prof. Sidi Osho, avuga ko umugabane wa Afurika ufite ibibazo bijya gusa kuko hari byinshi bikiri mu bukene kandi ugasanga ibyo abaturage babyo bakora ahanini ari ubuhinzi ariko nyamara ibibazo kubijyanye no kwihaza mu mirire ntibihabure.
Prof. Sidi avuga ko kuba ibibazo nk’ibyo bigaragara aribyo bituma ibihugu hafi 19 ku mugabane wa Afurika byiyemeza guhaguruka bigategura ibiganiro nk’ibyabaye kugira ngo birebe icyakorwa ngo bibashe kurandura icyo kibazo kijyanye no kwihaza mu biribwa.
Agira ati: “Nk’uko mubizi duhura n’ibibazo byinshi bitewe n’ihindagurika ry’ibihe ku mugabane wacu wa Afurika, ibyo bituma umusaruro w’ubuhinzi wangirika bikagira ingaruka ku bahinzi ari na yo mpamvu, [nk’uko buri gihugu cyose gihura n’izo ngaruka] ibiganiro nk’ibi biba ngombwa ngo tugirane inama dufatanyirije hamwe, ngo duhangane nabyo, ndetse tunarebe uburyo twakongerera agaciro ibyo tubasha kubona kugira ngo abantu banoze imirire.
Turacyahura n’ibindi bibazo byo kwihaza mu biribwa, turabura amasoko n’ibindi akaba ari ngombwa ko dukora ibishoboka byose ngo twongere umusaruro mu bwinshi no mu bwiza, dushora imari muri urwo rwego ngo dusubize ibibazo duhura nabyo kuri uwo mugabane”.
Mu gukemura ibyo bibazo asanga hakwiye kongera imbaraga mu bushakashatsi, imikoranire y’inzego n’ibigo hagati ya Leta n’abikorera byose bigamije guhangana no kurwanya imirire mibi, hakongerwa ukwihaza mu biribwa.
Munezero Jeanne d’Arc
