Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

Niringiyimana w’i Karongi wakoze umuhanda yagizwe ambasaderi wa Airtel mu kwamamaza TERA STORI

Niringiyimana Emmanuel wakoze umuhanda yatangiye kwamamaza Airtel kuri Poromosiyo yiswe TERA STORI.

Inkuru ya Niringiyimana ukomoka mu Mudugudu wa Gisovu, Akagari ka Nkoto, Umurenge wa Murambi mu Karere ka Karongi, yatangajwe bwa mbere mu itangazamakuru ikwizwa ku mbuga nkoranyambaga, abantu batandukanye bagenda bamushimira ubutwari yagaragaje mu gutekereza igikorwa gifitiye abantu benshi akamaro.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’izindi nzego zasuye uyu musore zimushimira ndetse zimwemerera no kumutera ingabo mu bitugu mu mushinga yatangiye.

Yabonetse no mu byamamare byatumiwe mu gikorwa cyo kwita izina ku nshuro ya 15 abana b’ingagi 25 bavukiye muri Pariki y’Ibirunga, mu muhango wabereye mu Kinigi ku wa 06 Nzeri 2019.

Ku wa 13 Ugushyingo 2019, Ikigo k’itumanaho cya Airtel cyashyize ku mugaragaro poromosiyo nshya ya TERA STORI ifite intego yo guhaza ibyifuzo by’Abanyarwanda benshi bavuga ko guhamagara ku mirongo itandukanye bibasaba igiciro kiri hejuru.

Ikigo k’Itumanaho Airtel-Rwanda kifashishije Niringiyimana Emmanuel w’imyaka 23 y’amavuko wahanze umuhanda wa kirometero 7 mu kwamamaza Poromosiyo nshya yitwa TERA STORI iha urubuga Abanyarwanda rwo kuvugana bisanzuye ku mirongo yose y’itumanaho mu Rwanda.

Niringiyimana Emmanuel ari kumwe n’Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Amit Chawla, mu kwamamaza Poromosiyo ya TERA STORI

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Amit Chawla, yagize ati: “Ni iby’Igiciro kuba dufite Emmanuel nk’umufatanyabikorwa mu kwamamaza ubu bukangurambaga. Inkuru ye itanga isomo rikomeye, natwe nka Airtel Rwanda dufite ukwiyemeza nk’ukwe kuko dushaka guha abaturage serivisi batigeze babona ahandi. Azahagararira Poromosiyo yacu neza kuko ihuje na we umurongo wo guharanira inyungu z’Abanyarwanda.”

Yakomeje avuga ko kwifashisha Niringiyimana mu bukangurambaga ari intangiriro kuko azakomeza guhagararira izina rya Airtel mu bikorwa bitandukanye.

Airtel Rwanda yiyemeje no kumutera inkunga akarangiza neza umushinga we wo kunoza umuhanda yatangiye ugasa neza., Yakomeje avuga ko itumanaho mu banyarwanda ari irya buri wese bitarindira ngo uyu arifite,uyu ntabwo yifite.

Ati: “Gutumanaho kw’Abanyarwanda ni uburenganzira si isumbwe ry’abifite gusa. Airtel Rwanda yiyemeje gufasaha Abanyarwanda kwibona muri serivisi zayo ishyiraho izo buri wese yibonamo.”

Ku byerekeranye n’abahamagara mu mahanga, ubuyobozi bwa Airtel Rwanda buvuga ko babanje gufasha abari mu gihugu, nyuma bakazategura gahunda yo kwagura iyi poromosiyo ku buryo yajya inakoreshwa no guhamagara hanze y’igihugu.

Kuri ubu Airtel Rwanda igize igice cya Airtel Afurika, ni ikigo k’itumanaho ndetse no guhanahana amafaranga mu buryo buzwi nka Mobile Money aho iboneka mu bihugu 14 ku mugabane wa Afurika.

Niringiyimana yatangarije Itangazamakuru ko akimara kumva ko Airtel Rwanda igiye kumutera inkunga byamushimishije, ashimangira ko kubamamariza ibikorwa bigiye kurushaho kumuteza imbere.

Sabuweza Grace ukuriye Ishami rishinzwe gukurikirana iby’amajwi muri Airtel Rwanda, yatangaje ko iyi Poromosiyo izafasha abaturarwanda guhamagara ku mirongo y’itumanaho ikorera mu Rwanda nta gutekereza gushirirwa n’amafaranga.

Yagize ati: “Twazanye ubu bukangurambaga kuko twasanze Abanyarwanda benshi babasha gutumanaho bakoresheje guhamagara, kuko interineti ntiragera ku bantu benshi ugereranyije n’abatunze terefoni bazihamagaza.”

TERA STORI ni poromosiyo yo kugura iminota yo guhamagara abenshi bakunze kwita Pack,igizwe n’ibyiciro bitatu bitewe n’ubushobozi bwa buri wese.

Ikiciro cya mbere ni Pack y’amafaranga 300 imara iminsi ibiri, ni ukuvuga amafaranga 150 ku munsi, ikaba itanga iminota 210 buri munsi yo guhamagara imirongo yose.

Ikiciro cya kabiri ni Pack y’icyumweru igura amafaranga 1,000 itanga iminota 740. Icya gatatu ni pack y’ukwezi igura amafaranga 3500 ikaguha iminota 3200.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities