Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nta mpamvu ikwiye kuzitira Afurika kugera ku iterambere rirambye _Perezida Kagame

Mu kana ihuje Koreya y’Epfo n’Umugabane wa Afurika, kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Kamena 2024, Perezida Kagame yagaragaje ko Umugabane wa Afurika ufite buri kimwe ukeneye kugira ngo ugere ku iterambere rirambye.

Perezida Kagame agaragaza ko hari byinshi Afurika yagakwiye kwigira kuri Koreya y’Epfo, kandi ibyo asanga byafasha uyu Mugabane gutera imbere binyuze mu rubyiruko rwawo nk’imbaraga wihariye.

Avuga ko Koreya y’Epfo hari byinshi ihuriyeho n’Umugabane wa Afurika ndetse bikwiye gutera Afurika kumva neza inshingano y’ubwigenge no kwigira.

Agira ati “Koreya y’Epfo yerekana ko igihugu gishobora guhinduka byihuse mu gihe gito. Hari igisobanuro cy’impamvu Afurika itaraba Umugabane winjiza ibitubutse? Afurika yakwihuta ndetse nta yindi nzira yo kubigeraho usibye kwibanda ku guhozaho, ubuzima, uburezi n’ikoranabuhanga.”

Perezida Kagame ashima ubufatanye bw’u Rwanda na Koreya y’Epfo mu guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga.

Agaragaza ko inama yahuje Afurika na Koreya y’Epfo izashibukamo ubufatanye buhuriweho biturutse ku mahirwe ari nko muri gahunda zijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko rusange rya Afurika.

Agira ati “Imikoranire na Koreya yibanze cyane ku guhanga udushya no kwihutisha ibijyanye no gusakaza ikoranabuhanga mu Rwanda no muri Afurika.”

Umukuru w’Igihugu avuga ko iyi nama izafasha mu kureba ko hari ibindi byakorwa n’impande zombi birimo kubyaza umusaruro ubwenge buremano, ikoreshwa ry’ama-robo, kubyaza umusaruro ingufu no kuzigeza kuri benshi.

Inama yahuje Koreya y’Epfo na Afurika irigirwamo ingingo zitandukanye zijyanye no gushyira hamwe no kugera ku iterambere risangiwe kandi rirambye. Iyobowe na Perezida wa Korea y’Epfo, Yoon Suk Yeol na mugenzi we wa Mauritania, Mohamed El Ghazouani uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.

Iyi nama yatumiwemo abakuru b’ibihugu barimo Paul Kagame w’u Rwanda; Samia Suluhu wa Tanzania; William Ruto wa Kenya; Isaias Afwerki wa Eritrea; Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed.

Nyuma y’inama rusange yateranye uyu munsi, ku wa Gatatu hazaba inama y’abakuru b’inganda muri Korea y’Epfo na bagenzi babo muri Afurika aho bazaganira ku guteza imbere ubucuruzi n’imikoranire.

Koreya y’Epfo ni kimwe mu bihugu bya mbere ku Isi bitunganya ibikoresho by’ikoranabuhanga riteye imbere.

Uruganda rwa Samsung rubarizwa muri Koreya y’Epfo ni urwa mbere mu gukora ‘Semiconductors’ zizwi cyane nka ‘computer chips’, zigereranywa n’umutima w’ibikoresho by’ikoranabuhanga. Nubwo bimeze bityo, 95% by’ibikoresho by’ibanze nkenerwa gikoresha biva hanze.

Koreya y’Epfo ifite inyungu ikomeye mu kwiyegereza Afurika nk’umugabane ufite amabuye y’agaciro menshi ndetse no gukorana ubucuruzi nk’umwe mu ituwe n’abaturage benshi [abasaga miliyari 1,2]. Kugeza ubu, ubucuruzi hagati ya Koreya y’Epfo na Afurika ni 1.9% by’ubwo iki gihugu gikora hanze.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Sena iri mu gikorwa cyo gusura abaturage mu Turere twose n’Umujyi wa Kigali, hagamijwe kumenya ibikorwa mu guteza imbere amavuriro y’ibanze. Iki gikorwa kizitabirwa...

Amakuru

The Senate has organized a field visit across all districts and the City of Kigali to assess the progress in enhancing health post functions....

Amakuru

Panorama Perezida Paul Kagame agaragaza ko uko byagenda kose u Rwanda rutasubira aho rwavuye, kuko rwashaririwe bihagije bitewe n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi rwanyuzemo....

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities