Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

“Ntabwo ndi Yesu ngo nzaza kuzura ibyapfuye”, umutoza wa Rutsiro FC Rubangura

Mu gihe ikipe ya Rutsiro FC ikomeje guhatana no kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri, umutoza wayo Rubangura Omar yavuze ko nubwo ibihe ikipe irimo bitaboroheye, azakora ibishoboka byose kugira ngo ayifashe kuguma mu Cyiciro cya Mbere.

Ibi yabivuze nyuma y’umukino w’umunsi wa 31 wa BK Pro League, wabereye kuri Stade Umuganda ku Cyumweru tariki ya 10 Gicurasi 2026, aho Rutsiro FC yatsinzwe n’Amagaju FC ibitego 2-1. Nyuma y’uwo mukino, Rubangura yavuze ko yasanze ikipe yaratakaje byinshi birimo uburyo bwo gukina ndetse n’umwuka wo guhatana.

Ati: “Ikipe yarahindutse mu bintu byose haba mu mikinire no mu mitoreze. Nari mfite iminsi ibiri yo kurema ibindi bintu no kubasubiza mu mwuka wo guhatana bijyana no gushaka itsinzi, ndetse no kugarura uburyo bw’imikinire yacu, kandi n’ubwo dutsinzwe ariko twakinnye neza, kuko twimye umupira abo twari duhanganye ndetse tunarema uburyo bwinshi ariko amahirwe arabura. Nureba imikinishirize abakinnyi bari bamazemo iminsi byari ugutera imbere umupira bakiruka, kandi ibyo binaniza abakinnyi.”

Uyu mutoza wasubiye muri Rutsiro FC nyuma yo gutandukana na Niyonkuru Gustave, yavuze ko ikibazo cy’iyi kipe kitakemurwa mu gihe gito, ashimangira ko ataje nk’umucunguzi ahubwo aje gutanga umusanzu we.

Agira ati: “Hari igihe tubwira umukinnyi tuti ’iruka’ kugira ngo turebe ko hari icyo twakura mu mukino, njye ntabwo ndi Yesu ngo nzaza kurema byinshi mu byapfuye, umutoza wagiye [Gustave] afite uburyo yakoresheje, igihe nari naragiye sinatinya kubivuga, ariko byagize ingaruka ku mitekerereze, imikinire, imyitwarire n’imibereho y’abakinnyi muri rusange.”

Rubangura kandi yagaragaje ko abakinnyi bamwe bafite umunaniro ukabije bitewe n’uburyo bakoreshwagamo imyitozo, bituma afata icyemezo cyo kubaha ikiruhuko kugira ngo bitegure neza umukino ukurikira bazahuramo na APR FC.

Yagize ati: “Hari igihe ukoresha umukinnyi imyitozo ukamunaniza mu mitekerereze, ibaze nawe gukoresha imyitozo abakinnyi bakinana hagati yabo kandi baherutse gukina umukino, nabyo biba bisa n’undi mukino kandi wibuke ko abakinnyi bacu bakuze, bafite imyika iri hejuru. Ubu rero nafashe umwanzuro wo gutanga ikiruhuko cy’iminsi ibiri kuri bamwe ndetse n’umunsi umwe ku bandi kugira ngo tuzajye mu mukino wa APR FC bararuhutse.”

Kugeza ubu, Rutsiro FC iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 26, ibintu biyishyira mu kaga gakomeye ko gusubira mu Cyiciro cya Kabiri nyuma y’imyaka ibiri ikina mu elite y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Mu mikino itatu isigaye, izahura na APR FC, yakire AS Kigali mbere yo gusoza shampiyona isura Bugesera FC.

Mu yandi makipe ari mu rugamba rwo kutamanuka harimo AS Muhanga ifite amanota 27, Etincelles FC ifite 28 ndetse na AS Kigali iri mu makipe atarizera umutekano wayo. Intsinzi zizaboneka muri iyi mikino ya nyuma zizagira uruhare runini mu kugena amakipe azaguma mu Cyiciro cya Mbere n’azasezererwa.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities