Umwarimu wigisha ku ishuri rya GS Gatagara riherereye mu Karere ka Nyabihu yajyanye ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), asaba kurenganurwa nyuma yo kuvuga ko yakubiswe n’umuyobozi w’ishuri akoreramo.
Uyu mwarimu witwa Corneille avuga ko yakorewe iri hohoterwa ku wa 7 Gicurasi 2026, nyuma yo guhamagarwa mu biro bya Diregiteri kugira ngo asobanure impamvu yageze ku kazi atinze.
Amakuru avuga ko we na bagenzi be batandatu bageze ku ishuri nyuma y’igihe cyagenwe cyo gusinya, bavuga ko byatewe n’imvura yari yaguye mu gitondo. Icyakora ngo bangiwe gusinya kuko igihe cyo kwandika abakozi bari bageze ku kazi cyari cyarangiye.
Nyuma yo kubwirwa ko batemerewe gusinya, abo barimu bahisemo kujya kwigisha kugira ngo abanyeshuri badatakaza amasomo.
Mu gihe abanyeshuri bari bagiye mu kiruhuko cya mu gitondo, abo barimu bahamagajwe mu biro by’umuyobozi w’ishuri kugira ngo batange ibisobanuro ku gukererwa.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Umuseke, uwo mwarimu yavuze ko ibiganiro byaje guhinduka amakimbirane.
Yagize ati: “Diregiteri yahageze nka saa tatu (9h00 a.m) adutumaho mu biro, atangira kudutuka nk’uko bisanzwe ko twishe akazi. Umwe muri twe amubwira ko byatewe n’imvura amusubiza ko nta burenganzira imvura iduha bwo gukererwa, atubwira ko agiye kuduha zeru hose, no muri sisiteme adusaba no kwitahira. Ariko nk’abantu twize uburezi twumva ko tutasiga abana twakorera kuri zeru ariko bakiga.”
Akomeza avuga ko ikibazo cyakomeye ubwo basabwaga gutanga ibidanago by’uko bakoze akazi kabo.
Ati: “Nyuma yadusabye kuzana ibidanago, ndamubwira nti ntiwareka tukazabizana ejo twazindutse, kuko iyo ukoreye kuri zeru nta raporo n’imwe bagutangaho. Ahita agira umujinya arambwira ngo nagukubita, mu bo uzajya ukinisha simbamo. Aza ansanga ariko nkumva ko atatinyuka gukubita umugabo mugenzi we.”
Uyu mwarimu avuga ko nyuma yakubiswe ndetse agasohorwa mu biro ku ngufu imbere y’abanyeshuri.
Ati: “Mu gihe ntarabyiyumvisha neza ankubita inshyi ansunika, ansaba kumusohokera mu biro ndanga ngo abanyeshuri bari hanze batabibona, na wa mwarimu wadusinyishaga Anastase na we baramfatanya bankubita imigeri bangeza hanze, bankubita abana babibona n’umuzamu yiruka ajya kuntabariza mu gasantere kahegereye, abanyeshuri barigaragambya byasaga nabi.”
Yavuze kandi ko ibyabaye byamusize mu ipfunwe rikomeye, cyane cyane kuba yarakubitiwe imbere y’abana yigisha.
Ku ruhande rwa Nzahorerwanimana Anastase, umwe mu bashinjwa kugira uruhare muri iryo hohoterwa, yahakanye ayo makuru avuga ko uwo mwarimu atigeze akubitwa ahubwo yasohowe nyuma yo guteza amahane.
Yagize ati: “Diregiteri yabatumijeho ari 6 abibutsa inshingano zabo, abasaba kuzana ibidanago ngo arebe ibyo buzuzamo iyo bakerewe. Uyu mwarimu arasakuza ngo ntiyabizana, amusabye gusohoka aranga ngo inzu si iya Se, nanjye musaba gusohoka aranga. Njye na Diregiteri turamusohora tumujyana hanze na bagenzi be barasohoka, babona gucura umugambi ko yakubiswe ariko ntabwo yakubiswe.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu bwatangaje ko bwamenye aya makuru ariko bugategereza ibyemezo bizava mu iperereza ririmo gukorwa na RIB.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Simpenzwe Pascal, yagize ati “Umwarimu yahisemo gukurikirana ikibazo cye atanga ikirego muri RIB, natwe dutegereje ikizavamo. Ubutumwa natanga ni uko umukozi wese akwiye kurangwa n’imyitwarire ihesha agaciro umwuga we.”
Nyuma y’ibi bibazo, ubuyobozi bw’Umurenge bwasuye iri shuri kugira ngo buganirize abanyeshuri n’abarimu, banasabwa gukomeza amasomo mu gihe hagitegerejwe ibyemezo by’iperereza.

















































































































































































