Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyarugenge: Yihaye ipeti rya Kapiteni mu basirikare barinda umukuru w’igihugu

Umugabo witwa Innocent Nyirigira aherutse gufatwa na Polisi yiyita kuba umwe mu bagize Umutwe urinda Umukuru w’igihugu (abitwa abajepe -GP: Garde Présidentielle cyangwa Republican Guard mu cyongereza). Ibi yabikoze abeshya abapolisi ubwo imodoka ye yari igonzwe n’indi ahitwa kwa Rubangura mu mujyi wa Kigali.

Nk’uko tubikesha umuseke.rw, ku wa gatatu tariki ya 22 Mutarama 2020, Nyirigira yiyise kuriya agira ngo Polisi imurekure nyuma y’uko urugi rw’imodoka ye rugonzwe n’indi bakananirwa kumvikana, Polisi yahagera akababwira ko yihamagariye ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police), abo bakwigendera. Bamubajije icyo akora avuga ko ari Kapiteni (Captain) mu basirikare barinda umukuru w’igihugu.

Nyuma yo kumva ko avuga ko ari umujepe, abapolisi bamubajije icyo akora muri uriya mutwe, abasubiza ko akora mu ishami ry’abashinzwe amakuru (Intelligence staff) ariko akaba afite ipeti rya Kapiteni. Abapolisi bagize amakenga y’uko yaba yiyitirira urwego bamuta muri yombi. Icyo gihe bamujyanye ku biro bya polisi bya Nyarugenge, agezeyo ariruka ariko abapolisi n’abaturage baramufata.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Goretti Umutesi, avuga ko aho kugira ngo umuntu yiyitirire Urwego rwemewe n’amategeko, yahitamo kurujyamo akarukorera mu buryo bwemewe.

Ati: “Kwiyitirira rw’umwuga wemewe n’amategeko ni icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda. Abantu bamenye ko serivisi zose ari ubuntu kandi buri wese ayemerewe nta kindi kintu kigendeweho.”

Yongeye gusaba abaturage ko bajya bagira amakenga babona cyangwa bakumva umuntu uvuga ko ashinzwe ibintu runaka bakaba babanza kubimubaza neza bakumva hari ibyo adasobanura neza bakaba bamushyikiriza urwego runaka rw’umutekano.

CIP Umutesi yabwiye Umuseke ko uriya mugabo avuga ko biriya yabikoraga kugira ngo uwo ariwe wese wumvise uwo yiyitiriraga kuba ahite amwihutishiriza serivisi.

Ngo yiyitaga afande kugira ngo abantu bamuhe serivisi zihuse, ntibamugore kandi afite inshingano ziremereye mu rwego rurinda Umukuru w’igihugu. Ubu yakorewe idosiye yashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB).

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities