Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyaruguru: Kwegerezwa ibigo by’amashuri byitezweho kuzamura ireme ry’uburezi

Ababyeyi bo mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa mu Munini mu kagari ka Giheta barishimira amashuri yubatswe muri aka gace batuyemo ubu abana babo bakaba biga hafi badakora ingendo ndende. Aya mashuri baayiteze intsinzi n’abana b’abahanga mu myigire yabo kubera ko nta mvune y’ingendo bazongera kugira.

Ibi aba baturage bo mu murenge wa Munini babitangarije Panorama ubwo yahageraga mu cyumweru cyahariwe umujyanama n’umufatanyabikorwa mu karere ka Nyaruguru, hasubrwa ibikorwa bitandukanye byagezweho muri uyu mwaka w’ingengo y’imari; ku nsanganyamatsiko igira iti “ubufatanye mu iterambere ry’umuturage.”

Uzayisenga Marie Chantal umwe mu babyeyi barerera kuri iki kigo yavuze ko kuva iri shuri ryagera muri aka gace ari ibyishimo byinshi kuri bo nk’ababyeyi ndetse n’abana babo baruhutse ingendo bakoraga no gusiba ishuri bya hato na hato ngo ni uko imvura yaguye.

Yagize ati “Nk’ababyeyi iyo abana bajyaga kwiga hakurya iriya twasigaraga twifashe impungenge, akenshi bagasiba kubera imvura; ariko ubu byarakemutse abana bariga hafi byanashoboka bakajya kwiga banakoze akarimo. Turashima Leta yacu kandi yaba njye n’abandi babyeyi twizeye intsinzi y’abana bacu, kuko biga badasiba bakanagera hano kare bakaba banasubira mu byo bize.”

Nyabyenda Bertin na we urerera kuri iki kigo yavuze ko abana babo biga kure bagakora urugendo rungana n’ibirometero bitanu cyangwa bitandatu ariko ubu basigaye biga hafi ari ibyo kwishimirwa kandi nk’ababyeyi babyitezeho umusaruro.

Yakomeje avuga icyifuzo bafite ari uko niba haboneka ubushobozi hakubakwa andi mashuri kugira ngo abana bagiye mu myaka irenze uwa kane, bazabone aho bimukira dore ko muri iki kigo hari amashuri kugera mu mwaka wa kane gusa, ku buryo aramutse abonetse byafasha abana babo kuzabona aho biga batongeye kujya kwiga kure bari bamaze kumenyera ishuri rya hafi.

Uwimpuhwe Bonifrida umunyeshuri uhagarariye abandi banyeshuri ku ishuri ribanza rya Mashya yavuze ko we na bagenzi be bahuraga n’ikibazo gikomeye batari babona iri shuri cyane cyane ikibazo cy’umugezi bambukaga bajya kwiga, byatumaga basiba akenshi iyo imvura yagwaga ari nyinshi cyangwa yaraye igwa; ariko ubu bishimye kuko biga hafi kandi bashima Leta y’u Rwanda yabazirikanye ndetse bakaba banizeye intsinzi.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yashimiye abafatanyabikorwa bose bakorera mu karere ka Nyaruguru bakomeje kugira uruhare mu iterambere ry’aka karere, asaba abaturage gukomeza gukora bakiteza imbere, baharanira kujya mu byiciro byo hejuru y’ibyo barimo no gufata neza no kubyaza umusaruro ibikorwa remezo byose bakomeza kwegerezwa kandi abana bose bakwiye kwiga ndetse n’ibindi bibabazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage bigakemurwa.

Muri aka kagari hubatswe ibyumba 5 by’amashuri abanza n’ishuri ry’incuke yose ku nkunga y’umushinga Plan International Rwanda ku bufaganye n’Akarere ka Nyaruguru, aho kuri ubu higa abana basaga 341 kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa kane n’abana 116 mu ishuri ry’incuke aho yose yuzuye atwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 113.

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities