Nyiratebuka Bernadette ni umwe mu bagore bavuye ku rugerero. Ahereye ku mafaranga ibihumbi ijana yahawe abwo yasezererwaga mu gisirikare, yashoboye gushinga Koperative igamije guha agaciro umusaruro w’imbuto, ubu bashinze uruganda rutunganya umutobe wazo.
Nyiratebuka Bernadette yinjiye mu gisirikare mu 1979, asezererwa mu 2002. Afiye imyaka 56 y’amavuko. Arubatse afite umugabo n’abana batatu (abahungu babiri n’umukobwa umwe).
Amaze gusezererwa mu ngabo mu 2002, ahereye ku mafaranga 100,000 yatangiye kwikorera atunganya umutobe w’imbuto, amatunda n’inanasi, ahereye kuko aho atuye mu karere ka Gakenke, umurenge wa Gakenke zihera cyane.
Mu 2007 yanze gukomeza gukora wenyine, ashishikariza abandi kwishyira hamwe bashinga Koperative igamije guha agaciro umusaruro w’imbuto ikorera mu karere ka Gakenke (COVAFGA: Cooperative de Valorisation des Fruits de Gakenke). Iyi koperative igizwe n’abagore 14 n’abagabo 10. Ubu igeze ku ntera ishimishije yo guhangana ku isoko n’izindi nganda.
Bamaze gushinga Koperative imigabane yariyongereye, kuko buri wese yatanze umugabane w’amafaranga 100,000 kandi hashyirwaho gahunda y’ubuyobozi bwatumye koperative igira icyerekezo gihamye.
“Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe yatubaye hafi kuko yaduhaye amahugurwa yo gukora imishinga, ndetse tunitabira n’amarushanwa ategurwa na buri mwaka ahuza amakoperative y’abavuye ku rugerero. Mu mwaka wa 2014, twahembwe amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni imwe n’ibihumbi magana ane, yadufashije kwagura imikorere yacu…” Ubuhamya bwa Nyiratebuka.
Avuga ko batangiye bakora umutobe w’amatunda ariko udafunguye, bakurikizaho ufunguye, hanyuma bongeraho uw’inanasi, bakaba bageze ku rwego rwo gukora divayi mu mutobe w’inanasi.
Babonye amasomo nyongerabumenyi yo kumisha inanasi ariko kubera amikoro make ntibaratangira kubishyira mu bikorwa.
“Mu mbogamizi dufite ni uko banki zitaratwemerera kuduha inguzanyo ngo twagure ibikorwa byacu. Badusaba ubwishingizi ariko ntiturabugeraho.” Ibitangazwa na Nyiratebuka.
Umutungo wa koperative COVAFGA kugeza magingo aya ufite agaciro gasaga miliyoni icyenda z’amafaranga y’u Rwanda (+9,000,000Frw). Koperative ifite abakozi bari hagati ya 10 na 20 bitewe n’uko ibihe n’isoko byifashe.
Koperative ikoresha imbuto ziva mu mirima y’abanyamuryango ikongeraho iz’abaturage batuye mu karere ikoreramo.
Bafite icyerekezo cyo gukura bakaba uruganda rupiganwa ku isoko mpuzamahanga, uko ubushobozi bugenda bwiyongera. Bari mu nzira yo gushaka ibyemezo by’ubuziranenge bibafungurira isoko ryagutse no kurushaho kugirirwa icyizere n’abakiriya babo.
Nyiratebuka yishimira ko nta kibazo cyo kubura isoko bigeze bagira, ahubwo iyo bitabiriye amamurikagurisha nk’iryo baherukamo umwaka ushize (Expo 2015) ndetse n’imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda ryo muri Werurwe 2016, babonye ababaha amasoko benshi.
“Ikibazo kitugoye nyamukuru ni amafaranga, kuko iyo amafaranga abonetse ibibazo hafi ya byose biba bibonye umuti. Nta kibazo cy’imicungire cyangwa imiyoborere yak operative dufite, amahugurwa twahawe na Komisiyo yaduhaye icyerekezo, koperative yacu iri ku murongo mwiza w’imiyoborere n’imicungire.” Bitangazwa na Nyiratebuka.
COVAFGA no imwe mu makoperative y’abavuye ku rugerero amaze gutera imbere kandi afatwaho urugero.
Nyiratebuka Bernadette atangira guhanga umurimo avuga ko atifuzaga gukena ngo agire uwo asaba kandi afite umutwe utekereza. Kugira ngo yifatanye n’abandi yashatse kwagura amaboko no kugira imbaraga mu mikorere.
Asaba abagore bagenzi be by’umwihariko abavuye ku rugerero kwitinyuka bagahanga umurimo, bagakora bakihesha agaciro, kuko ubumenyi n’ubushobozi babifite, igisigaye ari ugutinyuka gusa.
Ibyo akora ntashakisha kuko yagize amahugurwa muri VTC Gacuriro abifashijwemo na Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, andi yayakoreye i Byumba, ahugurwa inshuro eshatu mu cyahoze ari KIST. Yahuguwe mu gutunganya divayi, akora n’ingendoshuri ahantu hanyuranye.
Rene Anthere
anthers2020@gmail.com

Nyiratebuka yitabira Amamurikagurisha mpuzamahanga. Aha yari mu imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda

more information
June 20, 2016 at 14:52
I truly appreciate this blog post. Will read on…
cruises from Sydney
June 17, 2016 at 11:42
Im thankful for the blog post.Much thanks again. Much obliged.
football
June 16, 2016 at 18:50
Very nice post. I just stumbled upon your weblog and wished to say that I ave truly enjoyed browsing your blog posts. After all I will be subscribing to your feed and I hope you write again very soon!
to read more
June 7, 2016 at 07:38
I am so grateful for your article.Thanks Again.
pay someone to take my class
June 6, 2016 at 12:29
I really like and appreciate your blog.Really looking forward to read more. Keep writing.
pay someone to take my class
June 6, 2016 at 08:30
Very informative article post.Really thank you! Keep writing.
big dildos
May 23, 2016 at 19:45
alWOtJ I take pleasure in, result in I found exactly what I used to be taking a look for. You have ended my four day lengthy hunt! God Bless you man. Have a great day. Bye