Ku wa 17 Ukuboza 2024, Perezida Paul Kagame, yifashishije ikoranabuhanga, yagejeje ubutumwa ku bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ikigo cy’ishuri ry’icyitegererezo cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) i Lyon mu Bufaransa.
Umuhango wo gutaha iryo shuri ku mugaragaro witabiriwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus n’abandi baturutse mu bihugu bitandukanye.
Perezida Kagame agaragaza ko iri shuri rizafasha u Rwanda kugera ku ntego rwihaye yo gukuba abakozi bo kwa muganga inshuro enye bitarenze 2028.
Atangaza ko COVID-19 yagaragaje uburyo ari ingenzi guha amahugurwa akwiriye abakora kwa muganga muri Afurika, kuko ibibazo byibasira ubuzima bw’abatuye Isi byagiye byiyongera uko ibihe bigenda bisimburana.
Agira ati “Mu Rwanda twihaye intego yo gukuba kane umubare w’abakora kwa muganga mu myaka ine iri imbere. Ishuri rya OMS rizadufasha kugera kuri uwo muhigo twihaye ndetse twiteguye kuribyaza umusaruro mu buryo bwose bushoboka.”
Perezida Kagame akomeza avuga ko iki ari igihe ibihugu bigomba kwimakaza iterambere mu bumenyi n’ikoranabuhanga, hagamijwe gutanga amahugurwa agezweho ku bakora kwa muganga mu guhangana n’ibyo bibazo.
Agira ati “Mu Rwanda, mu myaka ine iri imbere, dufite intego yo gukuba kane abakora mu rwego rw’ubuzima. Ishuri rya WHO rizagira uruhare runini mu kudufasha kugera kuri iyi ntego, kandi turashaka kuryifashisha mu buryo bufatika. Abaturage bacu tubafitiye ideni ryo kubagezaho ubuvuzi igihe cyose babukeneye, buhendutse, kandi bufite ireme.”
Iri shuri ryashinzwe hagamijwe gufasha ibihugu binyamuryango bya Loni kuziba ibyuho bitandukanye biri mu nzego z’ubuzima, cyane cyane mu guteza imbere gahunda zo guhugura abakora kwa muganga hifashishijwe n’ikoranabuhanga rigezweho.
Ministeri y’Ubuzima igaragaza ko umuganga umwe mu Rwanda magingo aya abarirwa nibura abaturage 1000 agomba kuvura mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) riteganya nibura abaganga 4 ku barwayi 1000, ni ukuvuga nibura abarwayi 250 ku muganga umwe.
Panorama
