Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, Paul Kagame, yahaye ipeti rya Assistant Inspector Of Police (AIP) abofisiye bato 436 binjijwe muri Polisi y’u Rwanda, aho yabasabye gukomeza kurangwa n’indangagaciro, ubunyangamugayo no gukorera abaturage, ashimangira ko umutekano igihugu gifite uyu munsi wubakiye ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’Abanyarwanda muri rusange.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2026, mu muhango wo gusoza amahugurwa no gutanga ipeti ku banyeshuri barangije amasomo ya Officer Cadets wabereye mu Ishuri rya Polisi rya Gishari riherereye mu Karere ka Rwamagana.
Perezida Kagame yavuze ko ibyo Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho bitaturutse gusa ku mbaraga z’abashinzwe umutekano, ahubwo ko byagizwemo uruhare rukomeye n’Abanyarwanda bakomeje gufatanya n’inzego z’umutekano mu kubaka igihugu gitekanye.
Yagize ati: “Ibyo Police yagezeho byavuye ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye ariko kandi bigirwamo uruhare n’Abanyarwanda. Tugomba gukomeza gufatanya kugira ngo dukomeze kwiyubaka.”
Umukuru w’Igihugu yibukije aba Ofisiye bashya ko umutekano udashingiye gusa ku mubare w’abapolisi, ahubwo ushingira no ku bumenyi, imyitwarire ndetse n’ibikoresho bigezweho. Yavuze ko gukomeza kongera ubumenyi n’ubushobozi bwa Polisi bikwiye gukomeza gushyirwa imbere niba igihugu gishaka gukomeza kugira umutekano urambye.
Ati: “Gukomeza kubaka ubumenyi no kongera ibikoresho bigomba gukomeza niba dushaka gukomeza kugira umutekano w’igihugu cyacu.”
Perezida Kagame yanagarutse ku ndangagaciro aba basoje amahugurwa basabwa kurangwa na zo, avuga ko ayo mahugurwa atari ayo kubigisha umwuga gusa, ahubwo ko yabubatsemo indangagaciro zirimo gukorera igihugu no kurangwa n’ubupfura kandi ko ibyo aribyo bigomba gukomeza kubaranga, agira ati: “Aya mahugurwa ntabwo yabateguraga mu buryo bw’umwuga gusa ahubwo yanabubatsemo indangagaciro.”
Yasabye aba bapolisi bashya kwanga ruswa, gukorera mu mucyo no gufata ibyemezo bijyanye n’inshingano bahawe, ashimangira ko abaturage bakomeza kugirira icyizere Polisi bitewe n’imikorere yayo ya buri munsi.
Mu butumwa bwe kandi, Perezida Kagame yavuze ko uyu muhango wo kwizihiza imyaka 25 RNP imaze, ari umwanya wo kwisuzuma no kongera imikorere myiza ndetse n’indangagaciro ziranga urwego rwa Polisi y’u Rwanda.
Ati: “Kwicisha bugufi ntacyo bibatwara kuko ari byo bizatuma icyizere Abanyarwanda babafitiye gikomeza gushinga imizi.”
Ishuri rya Polisi rya Gishari rimaze imyaka rifatwa nk’icyitegererezo mu gutegura aba Ofisiye bafite ubumenyi bujyanye n’akazi ka Polisi k’iki gihe. Mu bihe bitandukanye, iri shuri ryagiye risohora amagana y’aba Ofisiye binjira muri Polisi y’u Rwanda ndetse no mu zindi nzego z’umutekano. Muri 2021, abasirikare bato 656 barangije amahugurwa nk’aya muri iri shuri, barimo abo muri Polisi y’u Rwanda, RIB ndetse na RCS
Mu yindi mihango yabereye i Gishari mu myaka yashize, Perezida Kagame yagiye ashimangira ko umutekano ari inkingi y’iterambere ry’igihugu, ndetse ko Polisi y’u Rwanda ikwiye gukomeza guhangana n’ibibazo by’umutekano bihinduka umunsi ku wundi bitewe n’ikoranabuhanga n’ibyaha byambukiranya imipaka.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame

Polisi y’Igihugu yakoze impinduka ku mpuzankano z’Abapolisi aho ibendera ry’igihugu ryabaga ku myenda y’akazi rizaba ryijimye, mu gihe ku myambaro y’ibirori rizakomeza kuba irisanzwe.

















































































































































































