Raoul Nshungu
Polisi y’igihugu yashubije umwe mu bakoresha urubuga rrwa X yahoze ari Twitter wanditse ku rukuta rwe asaba ko yamujyana mu kigo ngorora muco cya Iwawa ngo kuko abona ubuzima bwo hanze aha bumunaniye.
Tariki ya 7 Gicurasi 2025, uwitwa Kwigabyaranze kuri X yanditse ku rukuta rwe, agira ati “Muraho Polisi y’u Rwanda, ko mbona hanze hano ubuzima bukomeye, mwanyijyaniye Iwawa nkajya kwiyigira imyuga.
Polisi y’u Rwanda nayo itazuyaje kuri uru rubuga rukoranya imbaga yahise imusubiza imubwira ko kuri iyi si n’ubundi nta miteto ndetse naho Iwawa ashobora kujya yo bikamunanira ahubwo akwiye kureba ko yajya kwiga umwuga.
“Muraho, Kwigabyanze, erega hanze aha nta muteto nshuti, naho Iwawa wabona ugezeyo bikanga. Ariko wareba uko ukomanga muri TVET ubundi ukazihangira imirimo wabona ejo cyangwa ejo bundi ari wowe uzaba utanga akazi ntawamenya. Murakoze”.
Ubundi n’ikimwe mu Bigongororamuco biba mu Rwanda, kijya mo abantu bagiye kugororwa cyane ababaswe n’ibiyobyabwenge cyane bigaragara mu rubyiruko.
Ese mu Rwanda ubuzima burahenze bwaranze ku buryo umuntu yakwisabira kujya ahantu nka Iwawa?
Basomyi bacu ibitekerezo byanyu birakenewe.
