Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

PSD ntirafata icyemezo ku gutanga umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

Abayobozi bakuru ba PSD mu nama ya Biro Politiki y'ishyaka ku wa 29 Mutarama 2017 i Kigali. (Photo/Courtesy)

Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage (PSD), ntirifata icyemezo cyo kuzatanga umukandida uzahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika muri Kanama 2017, icyemezo nyacyo kikazatangazwa hasigaye gusa amezi abiri ngo amatora abe.

Ku wa 29 Kanama 2017, ubwo hasozwaga inama ya Biro Politiki ya PSD, Perezida wa PSD, Dr Vincent Biruta, aganira n’itangazamakuru yatangaje ko ibijyanye n’uko iryo shyaka rizatanga umukandida cyangwa ritazamutanga bizafatwaho icyemezo muri Kongere yaryo izaterana mu ntangiriro za Kamena 2017.

Yagize ati “Muri iyo kongere niho hazafatwaho icyemezo kijyanye n’amatora y’Umukuru w’Igihugu, niba hari umukandida ni bwo yakwemezwa.”

Mu minsi ishize biherutse gusohoka mu itangazamakuru ko PSD izifatanya n’amwe mu mashyaka akorera mu gihugu kugira ngo bazahatane n’umukandida uzatangwa na FPR Inkotanyi, ariko Dr Biruta yatangaje ko ayo makuru atari yo.

Mu matora y’Umukuru w’igihugu agiye kuba ku nshuro ya gatatu mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, amatora ya mbere yo mu 2003, PSD yashyigikiye Paul Kagame wari umukandida wa FPR Inkotanyi; mu 2010 iri shyaka ryatanze umukandida waryo rihatanira uwo mwanya ariko riratsindwa, ryatanze Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene ho umukandida wabonye amajwi 5,15% aza ku mwanya wa kabiri akurikira Perezida Paul Kagame wagize amajwi 93,08%. Ese muri aya matora rizongera ritange umukandida cyangwa rizagira uwo rishyigikira uzatangwa n’irindi shyaka?

Kongere ya PSD izaba mu byumweru bibanza bya Kamena 2017 izaba uruhurirane rwo kwemeza umukandida, niba naryo rizamutanga, ndetse n’isabukuru y’imyaka 25 ishyaka Riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage rimaze rivutse.

Muri iyi biro politiki ya PSD hatanzwemo ibiganiro binyuranye, aho Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Prof. Kalisa Mbanda, yahamagariye imitwe ya politiki gukangurira abayoboke bayo kwikosoza ku lisiti z’itora no kuzitabira amatora ya Perezida wa Repubulika.

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, usanzwe ari umuyoboke wa PSD, yatanze ikiganiro kuri gahunda yo kwimakaza umuco wo gushyira imbere Afurika “Panafricanisme”, ko iyo gahunda ijyanye n’imyumvire n’imyemerere y’Abanyafurika bumva ko bafite ibibazo bimwe, kandi bashaka kubikemura kugira ngo bagire ijambo mu ruhando rw’amahanga.

Avuga ko Afurika yaranzwe n’imiyoborere mibi yatumye abaturage babura ubutabera, intambara zica ibintu, abanyafurika ntibakunda ibikorerwa iwabo, inganda zirahomba, ubumenyi buke no gusahura abahanga byatumye isubira inyuma.

Akomeza avuga ko ariko kandi hari icyizere ko Afurika yafashe umurongo w’ubumwe, ishyiraho ibitekerezo biha agaciro Abanyafurika, bashyiraho imiryango y’ubukungu ikomeye bahuriyeho, bakaba baratangiye guhuza ubukungu n’ubucuruzi bashyigikira urujya n’uruza rw’abaturage by’akarusho u Rwanda rwo rukaba rwarabimburiye ibindi bihugu ku kuvanaho visa ku banyafurika bose.

Panorama

1 Comment

1 Comment

  1. william A

    January 30, 2017 at 13:04

    ibiganiro nkibi ni byiza cyane ku bayoboke b’imitwe ya politike. andi mashyaka nayo akeneye akwiye gukoresha ibiganiro nkibi kugirango amatora yo muri kamena azagere buri munyarwanda azi neza ingamba n’intumbere imitwe ya politike ifitiye igihugu mugihe kiri imbere, bityo bizanafashe abanyarwanda kwihitiramo uzayobora u rwanda muri manda y’umukuru wigihugu itaha mu mucyo no mubwisanzure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities