Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

PSD ntiratangaza umukandida wayo mu matora y’umukuru w’igihugu

Honorable Clement Musangabatware ni we wayoboye Kongere ya PSD mu karere ka Nyarugenge

Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage (PSD), ryatangaje ko ko umukandinda wayo wo ku mwanya wa Perezida mu matora ya 2024, azatanganzwa ku munsi wa kongere yo ku rwego rw’igihugu, ubu hakaba hari gutorwa abakandida bazarihagararira mu matora y’Abadepite ndetse hatanorwa na Komite Nyobozi y’Ishyaka ku rwego rw’uturere.

Ibi PSD yabigarutseho ku wa 23 Gashyantare 2024 muri Kongere y’Akarere ka Nyarugenge, yabayemo umwanya wo gutora Komite Nyobozi y’iryo shyaka ku rwego rw’akarere haba n’igikorwa cyo gutoranya abazahatanira guhagararira PSD mu guhatana mu matora y’abadepite ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024, azaba abangikanye n’ay’Umukuru w’Igihugu.

Honorable Musangabatware Clément ni we waje ahagarariye Biro Politike y’Ishyaka PSD, akaba ariwe wayoboye iyi kongere y’Akarere ka Nyarugenge. Yatangaje ko ibikorwa bari gukora kuri ubu ari ibyo kuzuza Komite Nyobozi y’Ishyaka ku rwego rw’Akarere, no gutanga kandidatire ku bazarihagararira ku mwanya w’abadepite na ho kandidatire y’urwego rw’umukuru w’igihugu byo batarabitangira.

Agira ati “Ku bijyanye n’amatora y’umukuru w’igihugu, nababwira ko ishyaka PSD rifite kongere ku rwego rw’igihugu, ni rwo rwego rukuru ni ho hazemezwa umukandida PSD izatanga.”

Akomeza avuga ko abatorwa muri iki cyiciro bazemezwa na Komite yashyizweho na Biro Politike ifatanije na Komite Nyobozi y’Ishyaka ku rwego rw’Akarere, urutonde rw’agateganyo rukazemezwa na Biro Politike..

Ati “Icyo twari tugamije nanone ni ugutora ku rwego rw’Akarere ka Nyarugenge abifuza kuba Abadepite, abifuza guhagararira ishyaka PSD mu Nteko Ishinga Amategeko. Abamara gutorwa bazashyikirizwa komite yashyizweho na Biro politike igomba gusuzuma kandidatire hanyuma biro politike ikazabemeza, tukazakora rwa rutonde rw’abantu 80.”

Ishyaka PSD riheruka gutanga umukandida mu matora ya Perezida mu 2010 ubwo ryahagararirwaga na Dr. Ntawukuriryayo Jean Damascene waje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 5,15%.

Biteganyijwe ko kongere y’iri shyaka ku rwego rw’igihugu izaba tariki 23-24 Werurwe 2024, aho bazaganira ku mikorere y’ishyaka, Manifesto bazagenderaho muri manda y’imyaka itanu ndetse bakanemeza umukandida w’ishyaka PSD mu matora ya Perezida wa Repubulika

Hon. Musangabatware yasabye abarwanashyaka ba PSD bose kwiyandikisha kuri lisiti y’itora no kuzitabira amatora, ndetse bakaba banabahuguye babasaba no kujya bakurikira ibiganiro bijyanye n’uburere mboneragihugu, kuba inyangamugayo, kwirinda ubusinzi, kugira imyitwarire myiza ibereye umunyarwanda kugira ngo amatora ashobore kuzagenda neza.

Uretse gutora aba bakandida, hanatowe abayobozi bakuriye PSD mu karere ka Nyarugenge nyuma y’uko abandi bari basoje manda zabo.

Ishyaka PSD ryatanze urutonde rw’Abakandida barihagararira mu Nteko Ishinga Amageteko mu 2003, 2008, 2013 ndetse na 2018 hose rikaza ku mwanya wa kabiri nyuma ya FPR Inkotanyi.

Mu matora ya 2024 ubwo bazaba bizihiza imyaka 33 ishyaka rimaze rivutse, bazatanga urutonde ruriho abantu 80 barimo n’urubyiruko.

Kongere z’ishyaka PSD zikomeje kuba mu turere tunyuranye. Nyuma y’icyumweru cyatambutse mu mpera z’igishije Kongere yabaye mu karere ka Kicukiro ku wa 24 Gashyantare, na ho ku wa 25 Gashyantare Kongere ziba mu turere twa Nyarugenge, Gicumbi, Ruhango, Huye, Nyaruguru, Nyamagabe, Rusizi na Nyamasheke.

Perezida wa PSD mu karere ka Nyarugenge, Mugabo Gilbert

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities