Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyatangaje ingamba zihutirwa zo gukumira ikwirakwira ry’indwara y’ubuganga bwo mu Kibaya cya Rift (RVF), nyuma y’uko ibizamini bya laboratwari byemeje ko iyi ndwara yagaragaye mu matungo yo mu turere dutandatu tw’igihugu. Uturere twafatiwe izi ngamba ni Rulindo, Burera, Gicumbi, Kirehe, Kayonza na Rwamagana.
Mu ibaruwa RAB yandikiye ubuyobozi bw’uturere bireba ku wa 26 Kamena 2026, yasobanuye ko ibisubizo by’ibizamini byafashwe ku nka byagaragaje ubwandu bw’iyi ndwara.
Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa RAB, Dr. Florence Uwamahoro, yagize ati: “Nshingiye kandi ku bisubizo by’ibizamini bya laboratwari byafashwe ku nka zororewe mu Karere ka Kirehe, Kayonza, Gicumbi, Rwamagana, Rulindo na Burera, ibizamini bikaba byaragaragaje ko ayo matungo yanduye indwara y’ubuganga bwo mu Kibaya cya Rift.’’
Mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’iyi ndwara, RAB yasabye ko amatungo arimo inka, ihene n’intama aguma aho yororewe, ndetse hakabuzwa kuyavana mu gace kamwe ayajyana ahandi kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza.
RAB kandi yanategetse ko ayo matungo akingirwa mu gihe kitarenze iminsi irindwi, mu gihe aborozi basabwe kujya bakoresha imiti yica imibu no kwambara ibikoresho by’ubwirinzi igihe bita ku matungo akekwaho uburwayi.
RAB yanasabye abayobozi b’uturere gukaza ingamba zo gutahura hakiri kare amatungo agaragaza ibimenyetso by’iyi ndwara, birimo kugira umuriro mwinshi, kunanirwa cyangwa kuva amaraso mu myanya itandukanye y’umubiri, cyane cyane mu mazuru.
Byongeye kandi, ibikorwa byo kubaga inka, ihene n’intama muri utu turere byahagaritswe by’agateganyo kugeza igihe isuzuma rizemeza ko umutekano wagarutse.

Amatungo yo mu turere dutandatu yashizwe mu kato kubera indwara y’ubuganga, aya matungo akaba atemerewe kubagwa cyangwa kugurishwa n’ibindi

















































































































































































