Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubukungu

Raporo y’igenzura igaragaza ko miliyari 1.47 Frw ari zo zagarujwe muri 2025

Raporo nshya ikorwa n’Urwego rw’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2025 igaragaza ko nubwo imicungire y’imari ya Leta irushaho kunozwa uko imyaka ishira indi igataha, amafaranga yagarujwe binyuze mu igenzura yagabanutse ugereranyije n’umwaka wabanje.

Iyi raporo yashyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire, igaragaza ko mu mwaka wa 2025 honyine habashije kugaruzwa miliyari 1.47 Frw, mu gihe muri 2024 zari zigeze kuri miliyari 9.3 Frw.

Nubwo iri gabanuka ryagaragaye, raporo igaragaza ko hari intambwe igaragara mu micungire y’imari, aho 97% by’inzego zasuzumwe zabonye amanota meza (clean audit), zivuye kuri 94% mu mwaka wabanje. Iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza naryo ryarazamutse rigera kuri 83% rivuye kuri 75%.

Igenzura ryakozwe ryarebye ku bigo bya Leta 252, bihagarariye hafi 96% by’ingengo y’imari y’igihugu, hakaba harasohotse raporo 297 zitandukanye zisesengura imikoreshereze y’umutungo wa Leta.

Mu gusobanura uko ibintu bihagaze muri rusange, Umugenzuzi Mukuru yavuze ko hari impinduka nziza zigaragara mu micungire y’umutungo wa Leta nubwo hakiri ibibazo bimwe na bimwe bikwiye kwitabwaho.

Yagize ati: “Ibipimo ngenderwaho mu gucunga umutungo biragenda biba byiza ugereranyije n’imyaka yabanje. Aha rero turashimira ubufatanye bugaragara hagati y’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta, Inteko Ishinga Amategeko, PAC ndetse n’izindi nzego zigenzurwa.”

Raporo inagaragaza ko imikoreshereze y’amafaranga mu buryo bunoze (value for money) yazamutse ikagera kuri 79%, ivuye kuri 66% mu mwaka wabanje, mu gihe amafaranga yakoreshejwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko yagabanutse cyane akagera kuri miliyoni 600 Frw, avuye kuri miliyari 2.04 Frw.

Ishyirwa mu bikorwa ry’inama zitangwa n’uru rwego na ryo ryateye imbere, aho ryageze kuri 65% rivuye kuri 60%. Urugero rutangwa ni ibikorwa byo gusubiza mu buzima busanzwe imiryango yangirijwe n’imirimo yo kubaka urugomero mu Karere ka Kirehe, aho hubatswe inzu nshya 80 zigezweho.

Nubwo hari abyagezweho, raporo igaragaza ibibazo bikomeje kugaragara birimo gutinda gutangira imishinga yemejwe, kudindira kw’ikorwa ryayo, imicungire idahagije y’amasoko ya Leta, imitungo idakoreshwa uko bikwiye ndetse n’itangwa rya serivisi ritinda.

Umugenzuzi Mukuru yasabye inzego zitandukanye kongera imbaraga mu kunoza imicungire y’umutungo wa Leta no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga, kugira ngo serivisi zihabwa abaturage zirusheho kunozwa no kugera ku ntego z’iterambere igihugu cyihaye.

Umugenzuzi mukuru w’imari ya leta Alexis Kamuhire

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities