Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

RIB igaragaza ko abana barenga 4,000 basambanyijwe mu mwaka wa 2024–2025

Mu kiganiro n'itangazamakuru Dr. Murangira B. Thierry yagaragaje ko icyaha cy'ihohotera kidasaza kandi ko gihanirwa n'amategeko

Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB, rwatangaje ko mu mwaka wa 2024–2025 rwakiriye ibirego 4,138 bifitanye isano no gusambanya abana, aho abakobwa ari bo bagize umubare munini cyane w’abahohotewe.

Aya makuru yatangarijwe mu kiganiro cyahuje abanyamakuru n’inzego zitandukanye ku wa Mbere tariki ya 25 Gicurasi 2026, cyagarukaga ku ruhare rw’itangazamakuru mu gukumira no kurwanya icyaha cyo gusambanya abana ndetse n’inda ziterwa abangavu.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko muri ibi birego byose, abakobwa bangana na 95,6% mu gihe abahungu ari 4,4%.

Yasobanuye ko hagati ya Nyakanga n’Ukuboza 2024 hakiriwe ibirego 2,103, mu gihe hagati ya Mutarama na Kamena 2025 hakiriwe ibindi birego 2,035.

Imibare ya RIB igaragaza ko Intara y’Iburasirazuba iza imbere mu kugira umubare munini w’ibi byaha ku kigero cya 34%, igakurikirwa n’Intara y’Amajyepfo ifite 21,6%. Umujyi wa Kigali uri kuri 17,9%, Intara y’Iburengerazuba ikagira 17,7%, naho Amajyaruguru akaba afite 8,8%.

Ku rwego rw’uturere, Akarere ka Gasabo ni ko kari imbere mu kugira dosiye nyinshi zijyanye no gusambanya abana, gafite 8,4%, hagakurikiraho Nyagatare ifite 7,7%, Bugesera ifite 5,6%, Rwamagana ifite 5%, mu gihe Kicukiro ifite 4,9%.

Dr. Murangira yavuze ko nubwo abana b’abahungu na bo bahohoterwa, abakobwa ari bo bibasirwa cyane.

Ati: “Iyo tugendeye ku mibare, igitsina gabo gikekwaho gusambanya abana kiri ku kigero cya 97,1%, mu gihe igitsina gore kiri ku kigero cya 2,9%.”

RIB kandi ivuga ko abana bafite hagati y’imyaka 14 na 17 ari bo bibasirwa cyane n’iki cyaha. Hakurikiraho abana bafite hagati y’imyaka 0 na 9, nyuma hagataho abafite hagati y’imyaka 10 na 15.

Dr. Murangira ati: “Hano igisobanuro kirimo ni uko abafite imyaka 14 kugeza kuri 17 na bo ari abana bari mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu, aho baba bari mu bihe by’impinduka nyinshi. Aba na bo bibasirwa cyane.”

Yongeyeho ko bamwe muri abo bana batinya gutanga amakuru kubera iterabwoba bakorerwa n’ababahohoteye, bababwira ko ari bo bateye ikibazo cyangwa ko nibavuga bazabihanirwa.

RIB ivuga kandi ko benshi mu bakekwaho gusambanya abana bari hagati y’imyaka 18 na 24, bangana na 42%.

Umuvugizi wa RIB ati: “Urumva na cyo ni icyiciro kiri mu myaka y’ubugimbi n’ubwangavu, bakeneye kwigishwa ko kuba uri muri iyo myaka bitaguha uburenganzira bwo guhohotera abandi.”

Mu rwego rwo gukaza ingamba zo kurwanya iki cyaha, RIB yibukije ko amategeko y’u Rwanda ateganya ibihano bikomeye ku muntu wese usambanya umwana.

Itegeko nº 059/2023 rihindura itegeko nº 68/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rivuga ko umuntu ukorera umwana ibikorwa bishingiye ku gitsina aba akoze icyaha gikomeye.

Iri tegeko riteganya ko uhamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 20 na 25. Iyo icyaha cyakorewe umwana uri munsi y’imyaka 14, cyangwa kikamuviramo ubumuga cyangwa indwara idakira, uwagikoze ashobora guhanishwa igifungo cya burundu.

Itegeko rinateganya ko umuntu mukuru usambanyije umwana bikarangira anamugize umugore cyangwa umugabo na bwo ahanishwa igifungo cya burundu.

RIB ishimangira ko icyaha cyo gusambanya umwana kidasaza, bityo uwagikoze ashobora gukurikiranwa igihe icyo ari cyo cyose.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Dr. Murangira B. Thierry yagaragaje ko icyaha cy’ihohotera kidasaza kandi ko gihanirwa n’amategeko

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities