Pan0rama
Umunya-Brazil Roberto Oliveira Goncalves na Mazimpaka André bahagaritswe mu nshingano zabo zo gutoza Gikundiro kugera igihe kitazwi.
Kuri iki cyumweru ni bwo hamenyekanye ko aba batoza bombi bahagaritswe n’ubuyobozi bwa Rayon sports ndetse batazagaragara mu mukino ubanza wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro bazakinamo na Mukura VS ku ku wa Kabiri, tariki ya 15 Mata 2025.
Iyi kipe yahagurutse mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere yerekeza i Huye aho umukino uzakinirwa, ikazatozwa na Rwaka Claude na Fidèle watozaga abanyezamu muri Rayon Sports y’abagore.
Rayon Sports yari imaze iminsi idakora imyitozo muri iki cyumweru cy’inunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hakiyongeraho ko abakinnyi batari bahabwa imishahara y’amezi 2 iyi kipe ibarimo.
