Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuhinzi

Rusizi-Nyamasheke: Abahinzi bahangayikishijwe no kugwa kw’ibiciro by’imyumbati

Kweza bakabura isoko ry’imyumbati baruhiye, ni ikibazo gikomereye abahinzi b’imyumbati muri Nyamasheke na Rusizi. Barasaba ko hagira igikorwa ngo badakomeza gukorera mu gihombo.

Bamwe mu bahinzi b’imyumbati mu turere twa Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Uburengerazuba bahangayikishijwe no guhinga bahenzwe banasarura bagahendwa bitewe n’isoko ry’umusaruro ryabaye rito. Abo bahinzi bavuga ko bafite umusaruro mwinshi ariko bakaba batabona isoko rihagije, bigatuma bahendwa n’abacuruzi ndetse n’abaturage bagura imyumbati yo kurya.

Irihose Japhet wo mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi, avuga ko bibagusha mu gihombo bikanabaca intege. Ati “Nk’ubu twashishikarijwe kongera umusaruro turabikora kandi bidutwaye amafaranga, none tureza tukabura isoko, ku buryo kongera guhinga tugasagurira amasoko bitoroshye. Guhinga birahenze ugereranyije n’ikiguzi tugurirwaho umusaruro wacu.”

Avuga ko ubusanzwe ikilo cy’imyumbati yumye gisanzwe kigura amafaranga hagati ya 200 na 250, ariko ubu kiri hagati y’amafaranga 130 na 150.

Kuba nta ruganda rutunganya imyumbati muri aka karere cyangwa hafi yako, ni kimwe mu byo bavuga ko bituma batakaza ikizere cyo kubona isoko.

Ntakiyimana Emmanuel wo mu Murenge wa Kanjongo muri Nyamasheke, agira ati “Isoko tugerageza kubona ni abakongomani baza kugura imyumbati hano, ariko nk’ubu iyo twejeje ntabwo bashobora kuyigura yose. Uruganda twumva ruvugwa ni uruba mu mayaga ngo za Ntongwe kandi ni kure cyane ntituzi niba bazaza kutugurira umusaruro.”

Avuga ko ubu ikilo cy’imyumbati y’imiribwa bakigurirwa ku mafaranga mirongo ine (40Frw), mu gihe ubundi cyagurwaga amafaranga ijana (100Frw), na ho imyumbati y’ubugari bakayigurirwa ku mafaranga mirongo inani (80Frw) mu gihe ubusanzwe yagezaga muri magana atatu (300Frw).

Akomeza avuga ko mu ihinga riheruka yahingishije amafaranga agera ku bihumbi magana abiri, ubaze igiciro cy’abahinzi, imbuto n’ifumbire. Umusaruro na wo ngo yarawubonye ushimishije ariko igiciro gitoya ku isoko cyatumye akuramo amafaranga ibihumbi ijana na mirongo irindwi, mu gihe iyo igiciro kitagwa yari kugeza mu bihumbi magana ane.

Ubuyobozi muri utwo turere twa Rusizi na Nyamasheke bwemera ko abahinzi bagurirwa umusaruro ku giciro gito, ariko kuri bo basanga nta kibazo gihari cy’isoko ku buryo byaba ngombwa ko hubakwa inganda zitunganya umusaruro w’imyumbati, ndetse ukaba wakurwamo n’ibindi biyikomokaho nka puderi.

Kamali Aimé Fabien, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, agira ati “Icyo twifuza cya mbere ni uko abaturage bacu bihaza mu biribwa kandi bakanagurisha ku masoko abegereye. Ni byo koko iyo umusaruro wabaye mwinshi ibiciro biragwa bikaba byahombya abahinzi, ariko ntitwakwihutira kwemeza ko dufite umusaruro ukeneye inganda.”

Avuga ko nibimara kugaragara ko umusaruro ari mwinshi bazatekereza uko bakubaka inganda ziwutunganya. Hagati aho ngo bazafasha abahinzi kubona amasoko hanze y’uturere ahakenerwa imyumbati myinshi nk’ahari inganda ziyitunganya. Aha akaba yaratanze urugero rw’uruganda rutunganya imbyumbati rwa Kinazi ruherereye mu Karere ka Ruhango .

Mu myaka itanu (5) ishize mu Rwanda igihingwa cy’imyumbati kibasiwe n’indwara zitandukanye bituma umusaruro wayo mu gihugu uba muke muri rusange. Abahinzi bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke ni bamwe mu bahagurukiye guhinga imbuto nshya y’imyumbati.

Kuri ubu akarere ka Nyamasheke gahinga imyumbati kuri hegitari 12,155; na ho umusaruro ukaba ari toni 19 kuri hegitari imwe. Bivuze ko ku mwaka akarere ka Nyamasheke keza toni 230 945. Akarere ka Rusizi gahinga imyumbati kuri hegitari ibihumbi ikenda, bagasarura toni ibihumbi ijana na mirongo inani, bivuze ko basarura toni 20 kuri hegitari imwe.

Inkuru dukesha PAX PRESS

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities