Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

Rwamagana: Indwara ya Kirabiranya yafashe urutoki yabateje igihombo gikomeye

Indwara ya Kirabiranya yazengereje urutoki mu karere ka Rwamagana. Ubu harashakwa insina zishobora guhangana na yo.

Indwara ya Kirabiranya yafashe urutoki mu karere ka Rwamagana yateje abahinzi n’akarere igihombo gikomeye, ku buryo ibitoki bigera ku masoko byagabanyutse cyane ndetse na bamwe mu babyeyi bahindurira abana babo amashuri bigagamo kubera ubushobozi bwagabanyutse. Muri rusange umusaruro wavuye kuri toni 29 ugera kuri toni 24 kuri hegitari ku mwaka.

Akarere ka Rwamagana ni kamwe mu turere dugize Intara y’Iburasirazuba twari dusanzwe dukungahaye ku rutoki. Ubwo twasuraga aka karere ku wa 28 Ugushyingo 2018, abaturage batugaragarije ko bugarijwe n’ubukene nyuma y’uko intoki zabo zifashwe n’indwara ya Kirabiranya ariko kandi n’amakuru bafite ari make ku buryo batazi niba izacika burundu bakongera kugaragara mu buhinzi bw’urutoki bwari bubakijije.

Nsabakubaho Omar utuye mu murenge wa Kigabiro, avuga ko indwara ya Kirabiranya yabateje igihombo gikomeye, kuko batakibona ibitoki nka mbere itaraduka. Avuga ko we ubwe umusaruro w’urutoki wamuhaga amafaranga ibihumbi ijana ku kwezi, none ubu asigaye atungwa n’ibyo aguze.

Agira ati “Twarahombye bikomeye. Iyi ndwara yaje itunguranye kandi n’abaduha amakuru yayo aba atandukanye. Bamwe bavuga ko iterwa n’umuyaga, abandi bakavuga udukoko tuba mu butaka, hanyuma tukabura icyo dufata. Ntidufite ikizere cyo kongera kubona urutoki rwiza vuba, kuko tutazi ko n’iza kijyambere bazana zitazarwara.”

Muhigirwa Prospere atuye mu kagari ka Mabare, Umurenge wa Rubona. Avuga ko iwabo mu rugo buri cyumweru babaga bafite nibura amafaranga agera ku bihumbi mirongo icyenda. Ntiyari aziko indwara ya Kirabiranya izagera iwabo, kuko abashinzwe ubuhinzi bavugaga ko itazahagera ariko aho iziye nabwo batabahaye amakuru nyayo ku cyayizanye. Na we kimwe n’abandi batuye muri Rwamagana, avuga ko bagize igihombo gikomeye.

Agira ati “Kirabiranya itaraza twari dufite abana babiri biga mu mashuri yisumbuye kandi nta kibazo twari dufite cyo kubishyurira. Ubu ntibitworoheye kuko tubona amafaranga y’ishuri twiyushye akuya kuko urutoki rwacitse. Inzu twarimo kubaka yagaze aho yari igeze habuze ubushobozi bwo kuyikomeza.”

Abaturage bifuza ko bahawe insina zishobora guhangana na Kirabiranya kuko izisanzwe zo babona batazongera kuzibyaza umusaruro.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mudaheranwa Regis, mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama, yadutangarije ko ikibazo cya Kirabiranya cyagabanyije umusaruro abaturage bakuraga mu bitoki, kandi nta gace na kamwe ko muri ako karere iyo ndwara itagezemo. Umusaruro wabonekaga buri mwaka wari ku mpuzandengo ya toni 29 kuri hegitari ku mwaka, aho insina zirwariye ukaba waragabanyutse ugera kuri toni 24.

Agira ati “Iyi ndwara sinavuga ko nta gace na kamwe k’akarere kacu itagezemo. Tukimara kuyimenya twihutiye kwigisha abaturage uburyo bwo kuyirwanya kugira ngo idakwira hose. Hari intoki zarimbuwe kuko wasangaga zose zarafashwe, izindi hagakurwamo izamaze kugaragaza ibimenyetso.”

Mudaheranwa akomeza avuga ko ubu batangiye guha abaturage insina z’ubwoko bushya buhangana na Kirabiranya ariko kandi no kuyirwanya bitahagaze. Asaba abaturage kujya bakurikirana buri munsi intoki zabo kandi aho iyo ndwara yabonetse bagatanga amakuru. Mu rwego rwo kuvugura ubuhinzi bw’urutoki ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bazajya bakoresha ishuri ryo mu murima no kwigira ku bandi bageze ku rutoki rwa kijyambere.

Imibare duhabwa n’ubuyobozi bw’akarere igaragaza ko ubutaka buhinze urutoki mu karere ka Rwamagana bungana na Hegitari ibihumbi cumi na bitatu (13,000Ha), urutoki rwarwaye Kirabiranya rungana na Hegitari 126.2; na ho aharwanyijwe iyo ndwara ni Hegitari 75. Ubuso busigaye burwaye Kirabiranya ni Hegitari 51,2. Ubuso bw’urutoki rwavuguruwe  ni hegitari ibihumbi bitanu (5000Ha), na ho muri iki gihe cy’umwaka w’ingengo y’imari 2018/2019, hateganyijwe kuvugurwa izindi Magana arindwi (700Ha).

Kirabiranya yahungabanyije umusaruro w’urutoki

Source: Akarere ka Rwamagana/FED. Iki gishushanyo cyakozwe na Panorama.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities